Umuraperi w'umunyamerika Lil Nas X, uzwiho kuba akundana n'abo bahuje igitsina, ubu aravugwa mu rukundo n'umusore mugenzi we akaba n'umuhanzi Cody Jon.
Montero Lamar Hill umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Lil Nas X, kuva yamenyekana ntabwo yakunze kuvugwaho rumwe na benshi dore ko yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi (Gay).
Nubwo hashize igihe uyu muraperi nta bihangano asohora ndetse atakivugwa cyane, ubu yongeye kugarukwaho nyuma y'amakuru yakwiriye mu binyamakuru by'imahanga ko yaba ari mu rukundo n'umusore mugenzi we witwa Cody Jon.
Ibi byavuzwe nyuma yaho Lil Nas X yafotowe ari kumwe n'uyu Cody Jon usanzwe ari umuhanzi ukizamuka, ubwo bombi batemberaga mu mihanda ya Los Angeles. Kimwe mu byatumye bavugwaho kuba baba bafitanye umubano wihariye ni uko Lil Nas yafotowe amusomo kwitama ibintu byavugishije benshi.
TMZ yatangaje kandi ko ikindi cyatumye benshi bacyeka ko aba bombi bari mu rukundo ari uko Cody Jon asanzwe nawe akundana n'abo bahuje igitsina. Aba kandi banaherutse kwitabira igitaramo cy'umuhanzikazi Adele cyabereye i Las Vegas aho bagaragaye bahuje urugwiro.
Umuraperi Lil Nas X yagaragaye asoma Cody Jon bavugwa mu rukundo
Lil Nas X na Cody Jon bafotowe bari mu muhanda wa Los Angeles
Baherutse guhuza urugwiro mu gitaramo cy'umuhanzikazi Adele
Lil Nas X azwiho gukunda kwambara imyambaro y'abakobwa
Uyu muraperi yatangaje ko akunda abagabo bagenzi mu 2020 bituma atakaza abafana
TANGA IGITECYEREZO