RFL
Kigali

Urupfu rwa Liam Payne rwatumye Zayn Malik ahagarika ibitaramo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/10/2024 10:26
0


Nyuma y'iminsi umuhanzi Liam Payne yitabye Imana bikababaza benshi barimo na Zayn Malik babanye muri 'One Direction', yahise ahagarika ibitaramo yari afite mu rwego rwo kumuha icyubahiro.



Zayn Malik yateganyaga gutangira ibi bitaramo bizenguruka Amerika mu Cyumweru tugiye gutangira. Yari gutangirira igitaramo cye cya mbere muri San Francisco ku wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.

Mu butumwa yahaye abafana be yanditse ati “Nyuma yo kubona igihombo gishengura umutima twanyuzemo muri iki cyumweru, nafashe icyemezo cyo gusubika ibitaramo bizenguruka Amerika bya ‘Stairway to the Sky Tour’.”

Ibi bitaramo bya Malik bizenguruka Amerika byarimo no kuzajya mu mijyi ya Las Vegas, Los Angeles, Washington DC bikarangirira muri New York ku wa 3 Ugushyingo uyu mwaka.

Yabwiye abafana be kuri X ko amatariki yabyo azimurirwa muri Mutarama umwaka utaha, ndetse abari baguze amatike azakomeza kugira agaciro kayo kugeza icyo gihe.

Ibitaramo ateganya gukorera mu Bwongereza guhera ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 4 Ukuboza uyu mwaka byo amatariki yabyo azakomeza, kuba asanzwe.

Ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo Malik yahaye icyubahiro Payne, avuga ko azahora yibuka ibihe byiza bagiranye.

Ati “Nzahora mpa agaciro ibyo nkwibukiraho mu mutima wanjye iteka.’’

Payne na Malik babanaga muri One Direction ndetse bari bamwe mu bagize iri tsinda ry’abahungu gusa ryashingiwe muri The X Factor TV Show mu 2010.

Zayn Malik yahagaritse ibitaramo bye nyuma y'urupfu rwa Liam Payne

Yavuze ko ari mu gahinda ko kubura umuvandimwe we

Zayn Malik na Liam Payne babaye mu itsinda rya 'One Direction' ryaciye ibintu mu myaka yashize







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND