RFL
Kigali

U Rwanda rugiye gutangira gukingira Marbug

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2024 12:14
0


Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, u Rwanda rutangira ibikorwa byo gukingira Icyorezo cya Marburg.



Ubwo yari ari mu kiganiro n'Itangazamakuru, Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko inkingo zamaze kugera mu Rwanda, hagiye gukurikiraho gukingira Abanyarwanda.

Akomoza kuri izi nkingo yagize ati “Zikaba zamaze kugenzurwa n’ababishinzwe hano mu Rwanda ndetse n’ikigo gishinzwe gukingira kikaba cyamaze kuzisuzuma, bari kuzitegura n’ibijyanye nabyo byose. Uyu munsi tukaba dutangira gukingira abari mu byago byo kuba bakwandura iki cyorezo kurusha abandi, barimo abaganga n’abandi bahuye n’abarwaye Marburg.”

Minisitiri Dr Nsanzimana ashimangira ko urukingo bagiye guha Abanyarwanda rwasuzumwe neza kandi rwizewe ko nta ngaruka ruzagira ku bazakingirwa, yagize ati: “Uru rukingo rwa Marburg mu nkingo zose zimaze igihe zikorwa ni rwo ruteye imbere kurusha izindi zose. Rwarakoreshejwe muri Uganda, umwaka ushize, rwakoresheje muri Kenya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Ireland.”

Yakomje atangaza ko inkingo u Rwanda rwakiriye ku ikubitiro ari dose 700 ariko hari icyizere cyo kubona izindi mu gihe gito. Ni urukingo rwitwa Sabin vaccine rwakozwe n’Ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute, cy’i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kigo kandi ni nacyo cyakoze urukiko rw’imbasa.

Yavuze ko kugeza ubu ibimaze gukorwa hari icyizere cyo gutsinda virusi ya Marburg vuba.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo zose zagiye zibaho, usanga zirinda abantu indwara nyinshi kandi n’uru rwa Marburg ntawe ukwiye kurugiraho ikibazo kuko rwizewe.

Ati: “Kugira ngo rwemerwe no kuba rwagera ku bantu biba byaraciye mu nzira zizewe kandi si ukuvuga ngo ni hano gusa, nababwiye aho rwakoreshejwe hose kandi byatanze umusaruro. Abaganga bo barabyumva kuko kubaha uru rukingo bizabafasha kwirinda no kurinda kwanduza abandi bitaho.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana, yavuze ko gupima Icyorezo cya Marburg byakorerwaga kuri Laboratwari y’Igihugu ariko kuri ubu byagejejwe no mu ntara zose ndetse no muri Kigali hakaba hongereweho ahandi hantu ho gufatira ibipimo.

Yagize ati: “No ku Bitaro bya Kanombe ubu twahashyizemo, turimo kuhafatira ibipimo. Ubushobozi bwikubye inshuro eshanu kandi biraza kugira icyo bidufasha mu gutanga ibisubizo.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo bigera ku 1700 kandi uyu munsi bwira hamaze gufatwa ibigera ku 2000. Kugeza ubu hariho uburyo bumwe bwa PCR, bwifashishwa mu gupima virusi ya Marburg.

Ati: “Iyo utaragaragaza ibimenyetso akenshi igipimo ntabwo kigaragaza ko uyirwaye, igipimo cya PCR dufata gitangira kuba ‘positive’ igihe watangiye kugaragaza ibimenyetso.”

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yashimiye abakora mu nzego z'ubuzima no kwa muganga muri rusange bakomeje gufasha mu guhangana n'iki cyorezo cya Marburg. Yongeyeho ko OMS iri gukorana bya hafi na Guverinoma y'u Rwanda kugira ngo iki cyorezo kibashe gukumirwa ariko hanaboneke inkingo zikenewe.

Dr Brian Chirombo yavuze ko kuba iki cyorezo cyarahereye mu nzego z’ubuzima, kigafata abaganga bwa mbere, ari ikintu kigomba gutuma inzego zose zihaguruka kuko abaganga baramutse barwaye nta wavura abaturage.

Ati: "OMS irahari, imaze igihe ikorana na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye no guhashya ibyorezo kandi nidukorana tuzatsinda. Tuzi ko icyorezo turi guhangana na cyo cyagize ingaruka ku bakozi bo kwa muganga, niba banduye bakarwara ntibakongera kuvura abaturage bacu, tugomba rero guhangana n’icyorezo kugira ngo turinde abaganga bacu n’abaturage.”

Imibare igaragaza ko abantu 46 ari bo basanganywe Icyorezo cya Marburg aho abari kuvurwa ari 29 mu gihe abo kimaze guhitana ari 12 biganjemo abakora kwa muganga.

Minisitiri Dr Nsanzimana ati “Itsinda ry’abaganga twabonye barwaye abenshi bari hamwe, ni yo mibare muri kubona.”

Abamaze gukira Marburg kuva yagera mu Rwanda ni 5. 


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko u Rwanda rwakiriye inkingo z'icyorezo cya Marburg


Ku ikubitiro, u Rwanda rwakiriye doze 700


Abanyarwanda baratangira gukingirwa mu gihugu hose


Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo yavuze ko iri shami rikomeje gukorana bya hafi n'u Rwanda mu guhangana n'iki cyorezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND