RFL
Kigali

Visi Perezida Kamala Harris yongeye kwanikira Trump bahanganye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2024 10:20
0


Ibipimo by'ikusanyabitekerezo ryerekeye amatora ateganijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, bigaragaza ko ku nshuro ya gatatu Visi Perezida Kamala Harris ari imbere ya Donald Trump.



Icyemezo cya Biden cyo kureka kwiyamamaza, amakusanyabitekerezo yakomezaga kugaragaza ko ari inyuma ya Trump wahoze ari Perezida. N'ubwo ari ko byateganywaga icyo gihe, amakusanyabitekerezo menshi yumvikanishaga ko Harris atakwitwara neza kurushaho.

Ariko ihatana ryarushijeho gukomera nyuma yuko atangiye kwiyamamaza, ndetse yarushije gato mucyeba we mu mpuzandengo (muri rusange) y'amakusanyabitekerezo yo mu gihugu, ndetse ni ko bikomeje kumera kuva icyo gihe.

Harris yageze kuri 47% mu nama nkuru y'ishyaka rye ry'abademokarate yamaze iminsi ine ibera mu mujyi wa Chicago, yarangiye ku itariki ya 22 Kanama (8) uyu mwaka, yasoje avuga ijambo asezeranya "uburyo bushya mu gihe kiri imbere" ku Banyamerika bose. Imibare ye yavuye aho iri gato cyane kuva icyo gihe.

Impuzandengo ya Trump na yo muri rusange yagumye hamwe, iri muri 44%, ndetse nta cyo gushyigikirwa na leta zo mu cyaro zamumariye (Rural States). Ku nshuro ya gatatu hakozwe impuzandengo yerekana uburyo aba bakandinda bombi bahagaze.

Visi Perezida Kamala Harris utari guhabwa amahirwe menshi yo gutsinda aya matora yagize 49.3% naho Donald Trump we wongeye kugaragaza ko ashobora gutsinda yagize 46.2%. Nubwo gusa iyi mpuzandego igaragaza ko Kamala ari imbere, biravugwa ko hakiri igihe ngo Trump amwigobotore dore ko uko iminsi iri kwicuma ari nako uyu mugabo akomeza kubona umubare munini w'abamushyigikiye.

Ku nshuro ya gatatu Kamala Harris yarushije Trump ku mpuzandengo y'umukandida ushyigikiwe n'abantu benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND