RFL
Kigali

Trump yongeye kwibasira Kamala Harris bahanganye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/09/2024 8:35
0


Donald Trump uri kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kuvuga amagambo akarishye yibasira Kamala Harris bahanganye ndetse avuga ko atabasha kuyobora igihugu kuko ntabunararibonye afite.



Kuva Donald Trump yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, yakunze kumvikana kenshi yibasira Kamala Harris mu magambo akarishye, ndetse CNN yatangaje ko ubu aribwo buryo Trump ari gukoresha kugirango yangishe abanyamerika Kamala dore ko ibyo avuze benshi babifata nk'ukuri.

Ubwo Trump yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu gace ka Praire du Chien muri leta ya Wisconsin, yahavugiye ijambo ryibanze ku kugaya imiyoborere ya Perezida Biden ndetse anakomoza kuri Visi Perezida Kamala Harris aho avuga ko bose badashoboye.

Byumwihariko avuga kuri Kamala Harris yagize ati: ''Mu byo nabonye ntabwo afite ubuhanga n'ubumenyi  bwo kuyobora igihugu nk'iki. Rwose ntabwo yabasha kuyobora, ntabwo afite mu mutwe ho guhangana n'ibibera muri iki gihugu.

Reba nka Biden yananiwe guhagarika ibyaha bikomeye bibera hano kuko nta mu mutwe afite ho guhangana nabyo, Kamala we niko yavutse ntabwo afite mu mutwe hakomeye dukeneye''.

Si inshuro ya mbere Trump yavuga ko Kamala Harris atabasha kuyobora Amerika, dore ko mu minsi ishije yavuze ko 'ari umuswa mu bya politiki'. Ibi abitangaje mu gihe aherutse kuvuga ko nadatsinda aya matora atazongera kwiyamamaza ukundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND