RFL
Kigali

Umukino wa Police FC na Vision FC wasubitswe kubera imvura, Kiyovu igwa mu maso y'Amagaju

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/09/2024 17:46
0


Umukino wahuzaga Police FC na Vision FC wakinwe igice cya mbere gusa kubera imvura nyinshi yatumye icya kabiri kidakinwa, naho Kiyovu Sports itsindwa n'Amagaju.



Vision FC yari yakiriye Police FC mu mukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Ni umukino Police FC yari yaje yakaniye, cyane ko yari icyifitemo akanyamuneza ko kunyagira Kiyovu Sports ibitego bine ku busa.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Vision FC ni James Djaoyang, Laurent Nshimiye, Faustin Ndikumana, Jules Musago, Stephen Bonny, Omar Nizeyimana, Mbajineza, Ibrahim Nshimiyimana, Kwizera Pierre na Onesme.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC ni Niyongira Patient, Achraf Mandela, Ishimwe Christian, Henry Msanga, Samuel Ndizeye, Ani Elijah, Iradukunda Simeon, Abedi Bigirimana, David Chimeze, Richard Kirongozi na Mugisha Didier.

Ni umukino watangiranye n'imvura itari nkeya, kuko igice kidatwikiriye kuri Kigali Pele Stadium nta mufana n'umwe wari urimo. 

Imvura ntacyo yahungabanyije ku itangira ry'umukino kuko Saa Cyenda zuzuye, umukino watangiye, nuko utangira Police yotsa igitutu Vision FC. 

Ku munota wa 10 Police FC yarase igitego cyari cyabazwe ubwo Mugisha Didier yari amaze gucenga umuzamu wa Vision FC nuko umupira awugaruriye Ani Elijah, ba myugariro ba Vision FC baratabara. 

Ku munota wa 41 na Vision FC yarase igitego gikomeye cyene ubwo umuzamu wa Police FC Niyongira Patient yafashe umupira ukanyerera ukamucika, gusa Umuganda Achraf Mandela arahagoboka. 

Kugorana ku mpande zombi byatumye igice cya mbere kirangira nta kipe irabona igitego. 

Ubwo abakinnyi ku mpande zombi bajyaga kuruhuka, imvura yagumye kuba nyinshi mu mujyi wa Kigali, nuko iminota 15 abakinnyi baruhuka irarenga ubwo bari bategereje ko imvura yagabanyuka. 

Nyuma y'iminota 32 abari kuri Kigali Pele Stadium bategereje ikiza gukurikiraho, abakinnyi ndetse n'abasifuzi bagarutse gusuzuma ikibuga ngo barebe niba cyakinirwaho igice cya kabiri, birangira basubiye mu rwambariro

Mbere gato y'uyu mukino, kuri Kigali Pele Stadium hari habereye umukino wahuje Kiyovu Sports n'Amagaju, urangira Amagaju atsinze ibitego bibiri ku busa bwa Kiyovu Sports. Ibitego byose  byatsinzwe Useni Kiza Selaphin. 

Gutsindwa n'Amagaju byatumye ikipe ya Kiyovu Sports iguma kujya ahabi kuko iheruka amanota atatu yatsinze AS Kigali ku munsi wa mbere wa Shampiyona y' u Rwanda.

Ikibuga cya Kigali Pele Stadium kubera cyari cyaretsemo amazi yatumaga umupira utabasha kugenda, byatumye umukino usubikwa. 

Biteganyijwe ko iyo umukino usubitswe kubera imvura nyinshi, uba ugomga gusubukurwa ugakomereza aho wahagarariye, bitarenze amasaha 24.

Umukino wa Police FC na Vision FC wasubitswe kubera imvura nyinshi 

Kibuga cya Kigali Pele Stadium cyari cyuzuye amazi menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND