RFL
Kigali

Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente yatanze intashyo za Perezida Kagame, anagaragaza uruhare rw'amadini n'amatorero

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/09/2024 22:23
0


Mu giterane 'Rwanda Shima Imana 2024'umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagaragariye Perezida Kagame wamuhaye intashyo yajeje ku bihumbi by’abanyarwanda bari bateraniye muri Stade Amahoro.



Kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, ibihumbi by’abantu bahuriye kuri Stade Amahoro muri Rwanda Shima Imana aho umushyitsi Mukuru Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagejeje ijambo yari yateguriye uyu munsi rikubiyemo intashyo za Perezida Kagame yari ahagararariye.

Mu ijambo rye yagarutse ku musanzu w’amadini n’amatorero, ibyo amwe akora bidakwiriye, asoza asaba ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu.

Ati"Mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nishimiye kwifatanya namwe muri iki gikorwa cyiza mwateguye cyo gushima Imana, ndagira ngo mbagezeho intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wambwiye ngo mbaramutse cyane".

Minisitiri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente akaba yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira abagize bose uruhare mu gutegura iki giterane  cyo gushimira Imana ku ntambwe u Rwanda rwateye rwiyubaka.

Mu ijambo rye yaboneyeho gushimira uruhare rw’amadini n’amatorero agira mu iterambere ry’igihugu ati"Muri abafatanyabikorwa beza, ndagira ngo nshimire abayobozi b’amadini n’amatorero imbere y’abakristo banyu n’abayoboke banyu.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ibashimira urwo ruhare rwanyu mugira mu guteza imbere igihugu cyacu,ibikorwa byanyu mufatanya na Guverinoma turabizi hari ibijyanya n’uburezi, hari ibijyanye n’ubuzima, amavuriro, hari ibijyanye no kurwanya ubukene, hari ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ariko cyane cyane ibijyanye no kubaka umuryango nyarwanda utekanye, ibyo twemera ko amadini yose dufite mu Rwanda abidufashamo ari abakristo n'atari abakristo yose abigiramo uruhare".

Yakomeje avuga ko ntagushidikanya   amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu gufatanya na Leta kubaka u Rwanda.

Ati"Muri urwo rugamba rw’iterambere rero turimo ndetse n’urw’umutekano n’igihugu muri rusange ntabwo twareka na none kuvuga ko muri iyi minsi ishize hagiye hagaragara ibyo twakwita amadini ariko bimwe bavuga ko umwana ashobora kuba umwe agatukisha, benshi yagiye agaragaza inyigisho zibuza abantu kwitabira gahunda za Leta mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Twabonye amadini amwe abuza abantu kwivuza igihe barwaye, akababwira ko kwivuza kwa muganga ari icyaha, twabonye amadini abwira abana ko kwiga ari icyaha ko kujya mu ishuri bitemewe, twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo avuga ko niyo utakora Imana yagusanga aho uri ikakugaburira.

Twabonye kandi amadini amwe abwira abana gutandukana n’ababyeyi babo ngo ko ababyeyi bashobora kuba ari abanyabyaha, twabonye kandi n’amadini yagiye atanga inyigisho zinyuranye n’indangagaciro z’umunyarwanda twifuza ariko nk'uko nabivuze nibyo abanyarwanda bavuga ko umwana ashobora kuba umwe agatukisha benshi.

Yashimangiye ko amadini menshi ari meza yakoze neza, yafatanije na Leta mu bikorwa by’iterambere,ati"Icyo tudakwiriye kwemera nk’igihugu nka sosiyete ni ayo madini n'izo nyigisho zaza ziyobya abanyarwanda zibakura ku ndangagaciro zabo, zibabuza kwiteza imbere ariko ahandi ho uruhare amadini yagize mu iterambere ry’igihugu twararubonye kandi n’ubu turacyabasaba gukomeza ngo dukomeze dufatanye twubake u Rwanda twifuza".

Yashimiye kandi umuryango Peace Plan wateguye iki giterane cyo gushimira Imana ku bw’imyaka 30 y’amahoro n’iterambere mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND