RFL
Kigali

Urugendo rwa APR FC i Rubavu ntabwo rwagenze neza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/09/2024 17:05
0


Ikipe ya APR FC yanganyije na Etincelles FC 0-0 mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2025 Saa Cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Abakinnyi 11 ba Etincelles babanje mu kibuga;Denis Ssenyombwa ,Nshimiyimana Abbdu ,Yves Manishimwe,Amani Rutayisire,Gedeon Ndonga, Joseph Tomyo, Justin Mukata Kakule,Niyonkuru Sadjat,Hussein Ciza,Ismael Nizigiyimana na Sumaile Molo.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;Pavel Ndzila ,Niyomugabo Claude ,Byiringiro Jean Gilbert,Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu,Taddeo Lwanga,Seidu Yussif Dauda,Lamine Bah,Ruboneka Jean Bosco,Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan.

Umukino watangiye ikipe ya Etincelles FC yari mu rugo ariyo iri hejuru irema uburyo imbere y'izamu ndetse hari naho bashobora gufungura amazamu aho uwitwa Amani Rutayisire yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina usanga Mukata Justin Kakule, arekuye ishoti rinyura impande y'izamu gato cyane.

Umukino wakomeje ubona abakinnyi b'ikipe ya APR FC batari bahuza neza bijyanye n'uko batamaranaga umupira kabiri.

Ku munota wa 24 ikipe y'Ingabo z'igihugu yabonye uburyo bwa mbere buremereye muri uyu mukino aho Yussif yarekuye ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina gusa bikarangira umunyezamu wa Etincelles FC,Denis Ssenyombwa ashyize umupira muri koroneri.

Guhera mu minota 25 APR FC yakomeje gukina ubona irusha Etincelles FC gusa kunyeganyeza inshundura bikomeza kuba ingorabahizi kandi abakinnyi bayo barimo Victor Mbaoma bagiye babona uburyo imbere y'izamu.

Igice cya mbere cyarangiye hagati y'amakipe yombi habuze ufungura amazamu. Mu gice cya kabiri Nyamukanagira yaje ikora impinduka mu kibuga aho Niyibizi Ramadhan , Taddeo Lwanga na Lamine Bah basimbuwe na Lamptey Richmond , Bacca na Tuyisenge Arsene.

Nyuma yo gukora impinduka iyi kipe yambara Umukara n'Umweru yaje ikina isatira cyane ishaka igitego ku bubi no ku bwiza binyuze ku bakinnyi bayo nka Richmond Lamptey watanganga imipira myiza kuri Tuyisenge Arsene na Victor Mbaoma ntibayibyaze umusaruro.

Ikipe ya Etincelles FC nayo yakoze impinduka mu kibuga aho Ciiza Hussein na Niyonkuru Sadjati basimbuwe na Kwizera Aimable na Ishimwe Djabir.

Nyamukanagira yagiye irasatira ishaka igitego gusa abakinnyi ba Etincelles FC bihagararaho ndetse ikoresha n'amayeri yo gutinza uyu mukino aho abana bari bashinzwe gutoragura imipira bari babuze birangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Uyu niwo mukino wa mbere APR FC yarikinye wa shampiyona nyuma y'uko indi yakinwe iri gukina imikino ya CAF Champions League mbere yo gusezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC yahise ijya ku mwanya wa 15 n'inota 1 naho Etincelles FC yo ijya ku mwanya wa 10 n'amanota 4.

APR FC yanganyije na Etincelles FC 0-0











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND