RFL
Kigali

Amb.Murigande na Musenyeri Laurent Mbanda bagarutse ku mpamvu zo gushima Imana ku banyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/09/2024 20:41
0


Rwanda Shima Imana 2024 ni igiterane cyitabiriwe n’ibihumbi by’abanyarwanda barimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta nka Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente.



Nyuma y’imbyino n’indirimbo za Korali ihuriyemo abahanzi nka Ben, Tonzi, Chryso Ndasingwa n’abandi, bakurikiwe na Ambassadors of Christ baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Ibyo Unyuramo’, ‘Nahuye na Mesiya’ n’izindi.

Pst Kabanda Julienne wo mu itorero rya Grace Room yagaragaje ko abanyarwanda basigaye batambukana ishema, yakomeje ayobora gahunda.

Nyuma yaje guha umwanya Korali Jehovah Jireh baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Turakwemera’ na ‘Gumamo’.

Bakurikiwe n’ubuhamya bw’abantu batandukanye, bagaragaje ko ibihe byahise  bitari byoroshye ariko ubu u Rwanda rwabaye urw’abantu bishimye.

Amb.Dr.Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, mu ijambo rye yasobanuye ubundi icyo gushima aricyo.

Ati”Umuntu wagabirwaga inka yahoraga ashima kandi yirahira uwamugabiye, umuganura wa buri mwaka bwari uburyo bwo gushima Imana yabahaye imvura n’izuba mu gihe.”

Agaragaza ko ariko ikintu cy’ingenzi gituma abantu bashima harimo ubuzima ati”Dushima ko turiho duhumeka kuko ntawiha guhumeka, natwe kadushime Uwiteka ko tugihumeka.”

Yongeraho ati”Byose tubigeraho kuko turi bazima aho kwirata ubwenge,ubutwari, ubutunzi, twirate ko yaduhaye ubuzima.”

Ubundi agaragaza ko bituma abanyarwanda bashima harimo amahoro, umutekano, ubuyobozi bwiza no kuba Imana yaragiye iburizamo imigambi y'abatifuriza ineza u Rwanda.

Ati”Turashima Imana kandi ko yashoboje abanyarwanda kongera kubana hamwe. Ni nde watekereje ko mu myaka 30 abanyarwanda baba babanye mu mahoro.”

Yagaragaje kandi ko abanyarwanda bakwiriye gushima ko Imana yabaye Perezida Kagame uhora aharanira ko u Rwanda rugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa Peace Plan itegura Rwanda Shima Imana, Arch Bishop Laurent Mbanda mu butumwa bwe yatangiye ashima abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe n’abandi bose bitabiriye Rwanda Shima Imana 2024.

Yibutsa ko hari umuco abantu bagira uhabanye n’ukuri ko gushima, ati”Ubusanzwe abantu biratworohera kubona ibibi kurusha ibyiza, hari nubwo ibyiza Imana idukorera tubyibagirwa ntituyishime uko bikwiriye.”

Yongeraho ati”Ntabwo twakwibagirwa ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwari mu icuraburaburindi rikabije ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeraho ati”Twateraniye hamwe ngo dukusanyirize amashimwe yacu kuko uwiteka ari we mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ku Rwanda rwacu.”

Hakurikiyeho indirimbo y’ibigwi ya Aime Uwimana igaruka ku mashimwe umunyarwanda afite ku Mana.Amb.Dr.Charles Murigande yibukije ko ubukungu bw'u Rwanda bwikubye inshuro ibihumbi mu myaka 30Musenyeri Laurent Mbanda yagaragaje ko nubwo abantu badakunze kugira umuco gushima ariko ari ingenziPst Julienne yafashije mu kuyobora iki gikorwa yibutsa impamvu zitandukanye zo gushima Imana ku banyarwanda Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima ari mu bitabiriye Musenyeri Laurent Mbanda aha yagaraniraga na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente Korali Jehovah Jireh yasusurukije abanyarwanda bitabiriye Rwanda Shima Imana mu ndirimbo zitandukanye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND