RFL
Kigali

Ishuri ryo muri Kamonyi ryasabye abo mu mashuri y'inshuke kwiga ikigoroba

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/09/2024 11:26
0


Ubwo benshi bamenyereye ko abana biga mu mashuri y'inshike biga mu gitondo, GS Ruyenzi yasabye bamwe mu bana ko bajya biga ikigoroba.



Ikigo cy'amashuri cya GS Ruyenzi giherereye mu Murenge wa Lunda mu Karere ka Kamonyi, ryatunguranye ubwo ryasabaga bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y'inshuke kwiga ikigoroba kubera ubushobozi buke bwo kubakirira rimwe mu masaha y'igitondo. 

Aya makuru yamenyekanye nyuma y'itangazo ikigo cya GS Ruyenzi cyashyize hanze, rivuga ko abana biga mu mwaka wa mbere w’inshuke bazajya batangira kwiga Saa Moya n’Igice za mu gitondo naho abiga mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatatu bakazajya biga nyuma ya Saa sita.

Umuyobozi w’ikigo, Habiyambere Cyrispin, yavuze ko intandaro yabyo ari uko bagize umubare munini w’abana baza kwiyandikishwa kuri icyo kigo.

Yagize ati: “Ku ikubitiro twakiriye abana 80 icyo gihe itariki ntarengwa twari twatanze yari 28 Kamena 2024 kugira ngo ababyeyi babe bamaze kwandikisha abana babo ariko ntabwo byubahirijwe kuko na nyuma y’aho ababyeyi bakomeje kuza kwandikisha abana kandi ntabwo twari kwanga kubakira."

Umuyobozi wa GS Ruyenzi yavuze ko atari G.S Ruyenzi gusa igize iyo gahunda yo kwigisha abana bo mu mashuri y'inshuke ikigoroba kuko ngo hari n’andi mashuri afite iyo gahunda aho abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba.

G.S Ruyenzi kugeza ubu ifite abenyeshuri biga mu ishuri ry’incuke 279, harimo abo mu mwaka wa Gatatu 50, mu wa Kabiri 104 bazagabanywa mu byumba bibiri no mu wa mbere 125 bazagabanywa mu byumba bitatu.

Yavuze ko umubare w’abanyeshuri wiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka washize aho bari bafite abanyeshuri 62 mu mwaka wa mbere w’inshuke, ariko ubu bakaba ari 125, kandi bikaba bitakunda ko bigira mu cyumba kimwe cy’ishuri.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND