RFL
Kigali

Kenya: Abanyeshuri 17 bishwe n’inkongi y'umuriro yibasiriye ishuri ryabo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/09/2024 15:38
0


Igipolisi cyo muri Kenya cyatangaje ko abanyeshuri 17 bapfuye nyuma y’inkongi y'umuriro yibasiriye ishuri ryo mu Karere ka Nyeri muri Kenya.



Kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, Inkongi y'umuriro yibasiriye ishuri ryo mu gace ka Nyeri muri Kenya, abanyeshuri 17 bitaba Imana. Polisi yatangaje ko hakiri impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka kuko hari abagera kuri 12 nabo barembeye mu bitaro. 

Umuvugizi wa Polisi, Resila Onyango yavuze ko impamvu yateye inkongi yibasiye ishuri rya Hillside Endarasha Primary itaramenyekana ariko iperereza rikaba rigikomeje. 

Umuryango utabara imbabare ukomeje ubutabazi no gufasha abanyeshuri mu buryo bwose, abarimu n’imiryango y'ababuriye ababo muri iyo nkongi. 

Perezida wa Kenya, William Ruto yihanganishije abagize ibyago, abinyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter. Yagize ati: “Turihanganisha imiryango y’abana bahitanywe n’inkongi y’umuriro muri Hillside Endarasha Academy mu Karere ka Nyeri. Iyi ni inkuru ibabaje. Turi gusenga dusaba Imana ko abarokotse bakira. 

Ndasaba inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri iri sanganya. Ababigizemo uruhare bazabibazwa. Guverinoma binyuze muri Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere no guhuza ibikorwa, irimo gukora uko ishoboye kugira ngo ifashe imiryango yagize ibyago, mukomeze kwihangana." 


Inkongi y'umuriro yibasiriye ishuri rya Hillside Endarasha Academy mu Karere ka Nyeri muri Kenya, abana 17 bitaba Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND