RFL
Kigali

Ibibazo isi ifite byose, igisubizo kiri mu Ijambo - Korali Agape ku kamaro k'Ijambo ry'Imana-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/08/2024 14:02
0


Korali Agape ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Ijambo" yakozwe mu buryo bw'amajwi na Benjam Pro, mu gihe amashusho yafashwe ndetse atunganywa na Producer Sinta.



Aba baririmbyi b'i Nyarugenge batangarije Isi yose ko Ijambo ry'Imana ari igisubizo ku bibazo byose biriho. Bakomeza bavuga ko rihindura amateka y'umuntu, rikarema ibitariho bikabaho, akaba ari ryo ryaremye Ijuru n'Isi. Bati "Iryo jambo ni ryo rituyobora, ni ryo ridukomeza, ni ryo ritubeshaho, ryishakira inzira aho rinyura nta cyaryitambika kuko rikomeye nka nyiraryo". 

Bagarutse ku bo Yesu yagaburiraga imigati mu biterane bigari yakoreye ku Isi, bavuga ko habaga harimo n'abafite inzara nyinshi y'Ijambo ry'Imana riva mu kanwa ka Yesu. Nabo bitanzeho urugero bavuga ko bataje mu murimo w'Imana bakurikiye imigati gusa ahubwo banafite inzara n'inyota y'Ijambo ry'Imana.

Bati "Imigati yose ijya irangira, abayiriye bose bagashiraho. Amafi yose ajya arangira abayariye nabo bagashiraho, ibyo dutunze byose bijya bishira bikarangira, natwe tubitunze twese tugashiraho, ubwiza n'ikimero n'uko uteye bijya birangira, nawe ubifite rwose ugashiraho, ariko Ijambo ryawe Yesu we ntirishira, rihoraho. Ni ryo ridutunze ku manywa na nijoro, ni ryo ritubeshaho mu mvura no ku zuba". 

Umutoza w'amajwi wa Korali Agape, Josue Manishimwe yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yanditswe n'umwe mu baririmbyi ba Agape wahoze ari n'umutoza w'indirimbo. Yavuze ko bahora isenga Imana ngo Mwuka Wera atange igihimbano cyakora ku mitima y'abantu. Ati "Abahimbyi b'indirimbo rero turabasengera, kandi bigira umusaruro ko tubona indirimbo zacu zigira amagambo n'ubutumwa byihariye".

Yavuze ko ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo bise "Ijambo", ari ubwibutsa abantu ko baremwe n'Ijambo akaba ari naryo ribabeshaho. Ati "Mu by'ukuri nk'uko amagambo ari muri iyi ndirimbo avuga, tubona ko ibintu byose birangira, bigashiraho n'abantu bararangira, ariko Ijambo ryabiremye rikanaturema rihoraho. Mbese ni kwibutsa abantu 'Orgine' y'ibintu." 

Yunzemo ati "Tunababwira ijambo riri mu Abefeso 3:20 (Ibasha gukora ibiruta ibyo dusana n'ibyo twibwira, nk'uko imbaraga zayo ziri, zidukoreramo). Ariko ibyo byose ni ijambo ryabiremye". Yisuze Bibiliya, yagaragaje ko ab'iki gihe bakeneye Ijambo ry'Imana, anibutsa abakristo ko "agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye". 

Yagaragaje impamvu ijambo ari ingenzi muri iki gihe Isi iyobowe n'ikoranabuhanga. Ati "Isi y'iterambere igeze aho abantu bayoborwa n'ubwenge, ikoranabuhanga ndetse tugeze ku byo bita 'Artificial Intelligence' [ubwenge bw'ubukorano]. Turagira ngo abantu bongere bubakire ku Ijambo ry'Imana kuko ni ryo tangiriro n'iherezo. Ibibazo isi ifite byose, igisubizo kiri mu Ijambo".

Josue Manishimwe umwe mu batoza b'amajwi b'abahanga cyane muri iki gihugu, yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo "Ijambo" yakiriwe neza cyane, Korali Agape itagiye kwicara ngo ishyire akaguru ku kandi ahubwo "tubafitiye izindi [ndirimbo] nyinshi kandi nziza. Tuzagenda dukora n'ibitaramo kugira ngo abantu barusheho guhemburwa n'Ijambo."

Korali Agape igizwe n'abaririmbyi barenga 100. Yashinzwe mu 1997, itangira ari itsinda ry'ivugabutumwa (Groupe d'evangelisation). Mu 1999 ni bwo yabaye korali, gusa muri 2001 ni bwo yabaye korali mu buryo budasubirwaho. Izina 'Agape' barikuye muri Bibiliya aho iri jambo risobanura 'Urukundo rw'Imana'. Intego y'iyi korali ni 'Ukugira urukundo rw'Imana'. 

Agape choir yamamaye mu ndirimbo zirimo "Ukuboko Kwiza" yakunzwe bihebuje, iza no gusubirwamo n'umwana muto witwa Jessie, igera kuri bensh cyane. Izwiho gucuranga umuziki w'umwimerere na cyane ko ifite ibyuma byayo bwite bigezweho. Mu ndirimbo zayo yibanda ku gukomera kw'Imana n'ubundi butumwa bushoye imizi mu Ijambo ry'Imana.

REBA INDIRIMBO NSHYA "IJAMBO" YA KORALI AGAPE


REBA INDIRIMBO "UKUBOKO KWIZA" YA KORALI AGAPE



Korali Agape yamamaye mu ndirimbo "Ukuboko kwiza" yashyize hanze indi bise "Ijambo"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND