RURA
Kigali

RIB ivuga iki ku kibazo cya Dany Nanone n’uwo babyaranye?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/03/2025 10:38
0


Nyuma y’iminsi mike hagiye hanze inkundura ya Moreen na Dany Nanone, umuvugizi wa RIB yasabye Dany Nanone kuzuza inshingano ze ariko anenga abagiye gukorera ikiganiro mu rugo rwe ko cyaba isoko y’ibyaha.



Ku wa 04 Werurwe 2025, nibwo inzego z’ibanze zo mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero n’urwego rwa Polisi, rwandikiye urwandiko Moreen ko bakiriye ikibazo cye afitanye na Dany Nanone cyo kudatanga indezo nk’uko bikwiye.

Nyuma y’igihe gito bamwandikiye uru rwandiko, Busandi Moreen yateruye ibikoresho bya Dany Nanone amushinja ko yaje kumwaka indezo hanyuma akamuta mu rugo akigendera nyuma y’aho akanga gufata telephone.

Inzego z’ibanze nizo zakomakomye kugira ngo uyu mugore adasiga yejeje urugo rw’umugabo we ahubwo bamusaba kwitabaza MAJE ngo ikibazo cye gikemurwe.

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye na Chita Magic, Dr Murangira Thierry yanenze abantu batatu muri iki kibazo ariko abasaba kwicara nk’abantu bakuru bakumvikana ikibazo cyabo kigakemuka batihaye rubanda cyangwa ngo basubire mu manza.

Uwa mbere Dr Murangira Thierry anenga ni umunyamakuru wagiyeyo gukora ikiganiro atasabye uburenganzira nyiri urugo ndetse akarengera mu byo agaragaza kuri camera ze ndetse n’imvugo zakurikiraga ayo mashusho.

Umuvugizi wa RIB avuga ko urebye neza, haboneka ibyaha muri icyo kiganiro cyane ko na Dany Nanone avugana n’umunyamakuru akamwibutsa ko ibyo ari gukora bigize icyaha undi agaseka.

Uwa kabiri umuvugizi wa RIB anenga, ni Moreen Busandi waje kumena amabanga y’urugo rwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuzana abana be mu bikorwa by’amarangamutima ye harimo nk’ibyo gufuha n’ibindi.

Dr Murangira Thierry amusaba kudashora abana mu bibazo nk’ibi kugira ngo abana batazakurana ipfunwe ry’ibibazo n’amakimbirane y’ababyeyi babo.

Uwa gatatu wo kunengwa, ni Dany Nanone waba uri kwihunza inshingano ze nk’umubyeyi kandi urukiko rwaramutegetse kuzuzuza dore ko ajyanywe no mu nkiko byaba ari ikibazo kuri we.

Ati “Umuhanzi (Dany Nanone) afite icyo yakurikiranwaho kijyanye n’ibyo urukiko rwamutegetse. Ibyo ntaho wabikwepera, nk’umugabo nahagarare.”

Busandi Moreen asabwa kutitwaza abana mu rwego rwo kuvogera urugo rw’abandi kandi ko kuba ufite umwana bitaguha uburenganzira bwo gukora ibyaha.

Mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

Iki cyemezo cyaje nyuma y’uko Busandi Moreen amujyanye mu nkiko amushinja ko babyaranye umwana ariko akanga gutanga indezo no kumwiyandikishaho umwana.

Mu mwaka wa 2024, Danny Nanone yongeye kujyanwa mu nkiko hanyuma aratsindwa ategekwa kwandikisha abana be bose no kujya atanga indezo y’angana n' 180,000 Frw. 

Umuvugizi wa RIB yasabye abantu kwitondera ibijya ku mbuga nkoranyambaga no kwitabaza ubutabera aho kwitabaza imbuga nkoranyambaga

Dany Nanone ashinjwa n'umugore we kudatanga indezo nubwo ntacyo Dany Nanone arabivugaho

Busandi Moreen yasabwe kwirinda kugira abana urwitwazo no kuzana abana mu bibazo bye n'uwo babyaranye, yibutswa kubarinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND