RURA
Kigali

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya abakozi b’uburezi

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:12/03/2025 10:30
0


Minisiteri y’Uburezi ya Amerika izagabanya abakozi 50% mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Trump.



Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, Minisiteri y’Uburezi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izagabanya abakozi bayo hafi 50%, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Perezida Donald Trump wo gusenya iyi minisiteri burundu.

Uyu mwanzuro uje nyuma y'aho Perezida Trump atangaje ko Minisiteri y’Uburezi yashimuswe n’abantu bafite ingengabitekerezo z’ubutagondwa, bityo ko ikwiye guseswa kugira ngo uburezi bwongere guhabwa agaciro gakwiye. 

Gusa, kugira ngo iseswe burundu bisaba kwemezwa na Kongere, ikintu gihura n'impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Minisiteri y'Uburezi, isanzwe ifite abakozi 4,133, izagabanya abakozi bagera kuri 2,183. Abakozi bazahagarikwa ku kazi guhera ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ariko bazakomeza guhembwa kugeza ku wa 9 Kamena, kandi bazahabwa imperekeza n'inyungu z’ubwiteganyirize.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Linda McMahon, yatangaje ko iri gabanuka ry’abakozi rigamije kunoza imikorere no gushyira umutungo aho bikenewe cyane, ku banyeshuri, ababyeyi n’abarezi. 

Yagize ati: "Iri gabanywa ry’abakozi rigaragaza umuhate wacu wo kongera imikorere inoze no gukoresha neza umutungo w’igihugu."

Nk’uko byatangajwe na ABC News, abanenga iki cyemezo bavuga ko kugabanya abakozi muri Minisiteri y’Uburezi bizagira ingaruka mbi ku burezi bufite ireme, cyane cyane ku banyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye. 

Abasesenguzi mu burezi bavuga ko kugabanya umubare w’abakozi bishobora gutuma gahunda zimwe na zimwe z’uburezi zihagarara cyangwa zigacogora.

Iri gabanuka ry’abakozi si iryo muri Minisiteri y’Uburezi gusa, kuko ari igice cy’umugambi mugari wa Perezida Trump wo kugabanya imirimo ya Leta mu rwego rwo kunoza imikorere no kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu nzego za Leta.

Mu gihe abashyigikiye iyi gahunda bavuga ko ari intambwe ikenewe mu kugabanya gusesagura umutungo wa Leta, abahanga mu by’uburezi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwibaza uko uburezi buzagenzurwa neza mu gihe abakozi benshi bazaba bamaze kwirukanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND