RURA
Kigali

Pastor David Rutanga yateguye "Family Legacy" igamije gukemura ibibazo byugarije umuryango

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/03/2025 19:15
0


Mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeje kwiyongera mu miryango, Umuryango Reactivation of Family Values wateguye amahugurwa yise "Family Legacy", agamije gufasha abashakanye guhinduka abagore n’abagabo beza baharanira gutanga urugero rwiza ku bana babo no gusiga umurage mwiza.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor David Rutanga, ari na we uhagarariye uyu muryango wateguye Family Legacy igiye kuba ku nshuro ya mbere, yavuze ko ibi bikorwa byateguwe nyuma yo gusuzuma bakamenya impamvu nyamukuru zitera amakimbirane mu miryango.

Yagize ati: "Nyuma y’uko tugenzuye tugasanga ibibazo bikomeza kwiyongera mu miryango biterwa n’ibirarane byirengagijwe ndetse n’uruhererekane, rimwe na rimwe bikomoka mu miryango, byatumye dutegura amahugurwa ya Family Legacy.”


Pastor David Rutanga Umuyobozi Mukuru wa Reactivation of Family Values Organization 

Ibintu by’ingenzi Family Legacy ije gukemura mu muryango mugari:

Pastor David Rutanga yavuze ko uyu mushinga wa "Family Legacy" ufite intego zo gukemura ibibazo biri mu miryango, aho bazigisha abashakanye gukemura amakimbirane ndetse no kubaka amahoro n’umunezero mu muryango. Yavuze ko ibi bizagerwaho mu buryo bukurikira:

Kubanza gusobanukirwa inkomoko y’ibitera amakimbirane: Abashakanye bazahabwa amahugurwa mu mibanire myiza ndetse baganirizwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Guhishurirwa ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango: Amahugurwa azatanga ibisubizo by’ingenzi ku bibazo bikomeye byugarije imiryango bijyanye n’imibanire y’abashakanye ndetse no gufasha abababaye.

Kwiyemeza guhinduka no guhindura abandi: Amahugurwa azibanda ku guhindura imyumvire mu bashakanye, ndetse bazashishikarizwa gushyira mu bikorwa ibyo bazaba bigishijwe kugira ngo barusheho kuba intangarugero.

Abateguye aya mahugurwa ni bantu ki?

Pastor David Rutanga yabwiye InyaRwanda ko abateguye aya mahugurwa Reactivation of Family Values Organization ari abantu basanzwe ariko bafite ukwiyemeza kudasanzwe, aba ni abanyamuryango ba Reactivation Of Family Values. 

Yavuze ko bakora ibikorwa byihariye mu gufasha umuryango mugari kugira ngo amahoro n’umunezero byimakazwe. Yavuze ko kandi, aba ari abantu bashishikajwe no guhindura sosiyete mu buryo bwiza kandi burambye, ndetse bakaba barashoye ubushobozi bwabo bwose kugira ngo umuryango ukomeze kugira ituze n'iterambere.

Yasobanuye kandi ko "Family Legacy" atari umushinga urangirana nk’ingengo y’Imari cyangwa igihembwe cy’ihinga, ahubwo ko ari umushinga uzakomeza. Yavuze ko bafite umugambi wo gutegura abazasiga umurage mwiza urubyaro ku rundi. 

Uyu mushinga uzakomeza kuba nk'ikigega cy'ubumenyi mu muryango, kandi biteganyijwe ko uzajya ukorwa buri mwaka. Yagize ati: "Nyuma y’ibi hazakorwa ibijyanye n’urubyiruko, abagabo, abagore n'ababyeyi bibana.” 

Ibi bikorwa bizibanda ku rubyiruko, abagabo, abagore n’ababyeyi mu rwego rwo kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku ndangagaciro zishingiye ku buntu no gusigasira amahoro.

Family Legacy igiye kuba ku nshuro ya mbere, yatumiwemo couple zirandukanye zirimo iya Pastor Barore Cleophas, iya Rev. Dr Can Antoine Rutayisire, iya Fidele Shinga n'iya Pastor Jean Pierre Ndungutse.

Pastor David Rutanga yasobanuye ibyo bagendeyeho bahitamo, aya ma couple. Yavuze ko byose babishingiye ku kuba bifuza gufasha mu gukemura ibibazo biri mu muryango, by’umwihariko bagendeye ku bintu bibiri by'ingenzi;

Yavuze ko bahisemo abafite intimba n’agahinda kugira ngo babashe gukira: Abashakanye batabanye neza, ndetse bafite intimba n’agahinda, bakeneye ubufasha kugira ngo bashobore kubona amahoro no gukemura ibibazo bfitanye, akaba ari yo mpamvu bahisemo kubatumira.

Avuga kandi ko bahisemo kandi abafite amahoro n’umunezero kugira ngo babisigasire kandi bafashe n’abandi: Abashakanye bafite amahoro n’umunezero mu ngo zabo batumiwe mu rwego rwo kubafasha gukomeza gusigasira amahoro bafite ndetse banafashe mu gukemura ibibazo biri mu yindi miryango.

Isano iri hagati ya "Family Legacy" na gatanya zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Byaragaragaye ko ibibazo bikomeye biri mu miryango byagize uruhare mu kwiyongera kwa gatanya mu muryango Nyarwanda.

Pastor David yagize ati: ”Bifitanye isano ya bugufi, ibibazo bibri mu miryango byaduhaye umutwaro, bituma tubabarana n’ababyeyi ariko kandi guhisurirwa ibisubizo byaduhaye umunezero n’ibyiringiro dukorana nk’ababihamagariwe twizera impinduka nziza.”

Aya mahugurwa ateganyijwe ku itariki 29 Werurwe 2025, ku isaha ya saa munani z’umugoroba. Azabera mu nzu mberabyombi ya Crown Conference Hall ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, kandi kwinjira ni ubuntu.

Hateganyijwe ko ibitekerezo n’ibisubizo bizatangwa muri "Family Legacy" bizafasha mu kuzana umunezero no gutanga icyizere cy’impinduka nziza muri rusange. 

Uyu mushinga uratanga icyizere cy’uko umuryango uzarushaho kugira amahoro n’umunezero biturutse ku mahugurwa yihariye ajyanye no gukemura ibibazo bikomeye byugarije abashakanye mu muryango Nyarwanda.

Pastor David Rutanga hamwe n'umufasha 

Hateguwe amahugurwa y'umuryango yiswe Family Legacy 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND