RURA
Kigali

Lady Gaga yongeye kugereranya ubwamamare na gereza

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/03/2025 11:19
0


Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime Lady Gaga yavuze ko ikintu gikomeye giteye ubwoba kiri mu kuba icyamamare ari uko ushobora gutakaza kumenya uwo uri we, bitewe n’ukuntu abantu bagukurikira n'uburyo baba baguhanze amaso.



Ibi yabitangarije mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri kuri SiriusXM’s “The Howard Stern Show”, nyuma y'uko asabwe gusobanura byinshi ku ndirimbo ye nshya “Perfect Celebrity” yumvikanamo amagambo yateye benshi urujijo.

Uyu muhanzikazi yagize ati: "Mu gihe nari ndi kwandika iyo ndirimbo, numvaga harimo njye nyakuri n'undi njye utandukanye. Ni imwe mu ndirimbo nandikanye uburakari bwinshi."

Lady Gaga w’imyaka 38, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Poker Face”, yavuze ko mu ndirimbo ye nshya yari yirakaririye we ubwe kuko ari we wiyemeje kwinjira muri uyu mwuga.

Ati: "Iyi ndirimbo yumvikanisha uburyo ndwanya njye ubwanjye."

Ubwo yabazwaga ikintu giteye ubwoba cyane mu kumenyekana, Gaga yatangaje ko umuntu iyo amenyekanye atongera kwimenya.

Ati: "Ubundi kumenyekana byampaga ibyishimo, ariko byaje kunaniza umutima wanjye no gutuma mbona ko ibyo abantu bantekerezaho ari byo bifite agaciro kurusha uwo ndi we mu buzima bwa buri munsi." 

Ubusanzwe, Lady Gaga, amazina ye nyayo ni Stefani Joanne Angelina Germanotta. Yasobanuye ko ibyo byose byamuteye gufata umwanya wo gutekereza neza ku buzima bwe.

Ati: "Ndumva ari byiza kubaho ubuzima bwanjye no mu gihe butakiri ubwanjye gusa. Nishimira gufasha abo nkunda no gushyigikira abandi."

Mu ndirimbo “Perfect Celebrity”, Gaga yigereranya n'igikinisho cy'abantu, kigomba gusa kubashimisha no gukundwa n’abandi.

Si ubwa mbere Lady Gaga agaragaje ukuntu kumenyekana byamugoye. Mu 2019, yanditse kuri Twitter agira ati: "Kumenyekana ni gereza."

Mu 2017, nyuma yo gusohora filime mbarankuru ye yatambutse kuri Netflix “Gaga: Five Feet Two”, yahishuye ko kumenyekana bitameze nk’uko abantu babitekereza.

Ati: "Birababaza, biranigana, kandi ni ibintu bigoye cyane mu buryo bw'imitekerereze kuko uko abantu bagufata birahinduka."

Yakomeje agira ati: "Gusa nishimira cyane impande nziza z’icyamamare, kuko byatumye nshobora gukundwa n’isi yose, bigaha ijwi abafana banjye kugira ngo bakomeze gukangurira abantu kwigirira icyizere no kugira uburinganire."

Lady Gaga yongeye kumvikanisha uburyo yagowe no kumenyekana mu ndirimbo ye nshya

">Kanda hano urebe indirimbo nshya Lady Gaga yise 'Perfect Celebrity'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND