RFL
Kigali

Jurgen Klopp yateye utwatsi ibyo gutoza Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/07/2024 17:10
0


Umudage Jurgen Klopp, byavugwaga ko ari mu bashobora kubona akazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byarangiye abiteye utwatsi.



Umudage Jurgen Klopp ukomoka mu Budage, yahakaniye kure ibyo kujya gutoza ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahabwaga amahirwe yo gusimbura Gregg Berhalter.

Mu minsi ishize, Ishyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryafashe umwanzuro wo guca ukubiri na Gregg Berhalter wari umaze gukina Copa America akananirwa kurenza iyi kipe amatsinda.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iri gushakisha umutoza hasi no hejuru, umutoza uzayifasha kwitwara neza mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Inkuru dukesha The Independent, ivuga ko Jurgen Klopp yegerewe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USSF), kugira ngo bamwumvishe ko yabatoreza ikipe y'igihugu.

Ibyo biganiro bya Jurgen Klopp n'abayobozi ba USSF, ntacyo byatanze kuko Klopp w’imyaka 57 yateye utwatsi ubusabe bwabo, agaragaza ko acyifuza kuruhuka ndetse ko nta gahunda aragira yo kuba yasubukura akazi k’ubutoza.

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gusezererwa mu matsinda ya Copa America, ihita inirukana umutoza Gregg Berhalter wari uyimaranye umwaka umwe.

Kuba Jurgen Klopp yatangarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nta gahunda yo gutoza ikipe iyo ariyo yose afite, byatanze ubutumwa no ku ikipe y'igihugu y'u Budage yifuzaga ko uyu mugabo yasimbura Julian Nagelsmann.


Jurgen Klopp yateye utwatsi ubusabe bwo gutoza ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Klopp udakozwa gutoza Leta Zunze Ubumwe za Amerik arifuzwa n'Ikipe y'igihugu y'u Budage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND