RFL
Kigali

Niyitegeka Idrissa wari utegerejwe muri Kiyovu, yayobeye muri Muhazi United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/08/2024 8:04
0


Uwahoze ari Kapiteni wa Gasogi United Niyitegeka Idrissa, nyuma y'uko yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Kiyovu Sports, byarangiye asinyiye Muhazi United.



Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ku itariki 6 Kanama, Ikipe ya Muhazi United yo mu Karere ka Rwamagana, nibwo yasinyishije Niyitegeka Idrissa wahoze ari Kapiteni wa Gasogi United, asinya amasezerano y'imyaka ibiri. 

Buhoro buhoro, iyi Muhazi United yahoze yitwa Rwamagana City, ikomeje kubaka ibyayo bucece, igamije kuzatungurana muri Shampiyona cyane ko mu mwaka w'imikino ushyize  nayo iri mu makipe yarwanye intambara yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri. 

Abakunzi ba Kiyovu Sports, bakubiswe n'inkuba nyuma yo kumva igenda rya Idrissa  kuko yari yarumvikanye na Kiyovu Sports ndetse anayikoramo imyitozo.

Niyitegeka Idrissa wasinyiye muhazi United, yasanze abandi bakinnyi bashya baheruka gusinya aribo  Babua Samson, Kubwimana Cédric n’abandi.

Muhazi United, ibaye ikipe ya karindwi Niyitegeka Idrissa akiniye, kuko yaciye muri Gasogi United, Musanze FC, Marines FC, Bugesera FC, Kiyovu Sports na Isonga FC. 


Niyitegeka Idrissa wari umaze iminsi akorana imyitozo na Kiyovu Sports, byarangiye asinye imyaka ibiri muri Muhazi United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND