RFL
Kigali

Hamas yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:6/08/2024 21:05
0


Nyuma y'uko umuyobozi wa Hamas yiciwe muri Iran, uyu mutwe watangaje ko Yahya Sinwar ariwe muyobozi mushya.



Ismail wahoze ari umuyobozi wa Hamas, yapfuye nyuma y’amasaha make yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, nk’uko byatangajwe na Hamas.

Nyuma yo kwitaba Imana, umutwe wa Hamas umaze gutangaza ko Yahya Sinwar ariwe muyobozi wabo mushya, akaba ariwe ugiye gukomeza kuyobora Hamas mu rugamba ihanganyemo na Israel.

Ismail Haniyeh wari ufite imyaka 62 y’amavuko, yari umunyamuryango wa Hamas kuva mu mpera y’imyaka ya za 80.

Haba ingabo za Hamas ndetse n'iza Iran bakomeje gukora iperereza kugira ngo bamenye uwihishe inyuma y'urupfu rwa Ismail Haniyeh ngo abiryozwe aho Israel ariyo ishyirwa mu majwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND