RFL
Kigali

Abasifuzi babujijwe gusifura umukino wa UEFA Champions League kubera gusinda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/08/2024 9:27
0


Abasifuzi bo mu gihugu cya Polonye babujijwe gusifura umukino w'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rya UEFA Champions League bazize gusinda.



Mbere y'uko hatangira gukinwa amatsinda ya UEFA Champions League 2024/25, hari hamaze iminsi hakinwa amajonjora y'ibanze bakaba bari gukina ijonjora rya Gatatu ari na ryo rya nyuma mbere y'uko batangira amatsinda.

Kuwa Gatatu ikipe ya FC Dynamo Kyiv yo muri Ukraine yanganyije na Rangers yo muri Scotland igitego 1-1. Uyu mukino wagombaga kwakirwa na Dynamo Kyiv gusa ubera muri Polonye bitewe n'ikibazo cy'intambara kiri muri Ukraine. 

Ni byo byaje no gutuma uhabwa gusifurwa n'abasifuzi barimo 2 bakomoka muri Polonye ariko birangira babujijwe kuwusifura nyuma y'uko bafashwe basinze.

Aba basifuzi ni Tomasz Musial na Bartosz Frankowski wanasifuye muri Euro ya 2024 iheruka kubera mu gihugu cy'u Budage, bafashwe bari mu modoka batwaye bari mu muhanda wo mu gace ka Lublin, bashyirwaho akuma gapima urwego umuntu yanyoyeho ibisindisha, ni ko gusanga basinze.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Polonye FA, mu itangazo ryashyize hanze ryavuze ko rizakora isesengura ryimbitse kuri iki kibazo "kijyanye na raporo z’imyitwarire idakwiye y’abasifuzi babiri ba Ekstraklasa bagombaga gusifura ku mukino wo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya UEFA Champions League wahuje Dynamo Kiev na Rangers".

Aba basifuzi bahise basimbuzwa Tomasz Kwiatkowski na Pawel Malec nabo bakomoka muri Polonye.


Bartosz Frankowski wasifuye muri Euro iheruka ari kuri VAR yabujijwe gusifura muri UEFA Champions League kubera gusinda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND