Umuhanzi Mbaraga Junior Alex wahisemo gukoresha izina rya MaLo Junior yagarutse mu muziki nyuma y’umwaka umwe ushize urugendo rw’itsinda Juda Muzik rushyizweho akadomo, ni nyuma y’uko atandukanye na mugenzi we Darest.
Uyu musore yagarutse mu muziki ashyira hanze amashusho
y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Inshuti’ yakomoye ku jambo Perezida
Paul Kagame yavugiye muri Unity Club.
Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 6
Kanama 2024, mu gihe uyu musore yari amaze iminsi ayiteguje abafana be n’abakunzi
b’umuziki muri rusange.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Junior yavuze ko nyuma yo
gutandukana nka Juda Muzik yafashe igihe cyo kubanza kwiga kumikorere ye ndetse
n’aho ashaka kuganisha ibikorwa bye, biri mu mpamvu zatumye adahita
agaragara mu muziki nk’uko mugenzi we byagenze.
Ati “Nyuma y’itandukana rya Juda Muzik ntabwo nahise
ngaragara mu muziki. Twari tumaze gutandukana, buri umwe yari asigaye ku giti
cye. Nagombaga rero kubanza kwiga ku mikorere yanjye, njyewe nshaka gukora iki,
nshaka kubikora mu buhe buryo, ese ndashaka kuba umuhanzi? Niba nshaka kuba
umuhanzi ndashaka kubikora mu buhe buryo? Byampaye rero igihe cyo
kubitekerezaho.”
Yavuze ko mu gihe yari amaze adakora umuziki,
yabunjije imitima rimwe na rimwe yumva ko yawureka ariko kandi undi
ukamubwira gukomeza inzira yatangiye.
Ni urugendo avuga ko yaherekejwemo n’Imana ‘yanyeretse
neza inzira ikwiye’. Ariko kandi avuga ko yafashe igihe cyo kongera
kwitekerezaho, no guhitamo neza ibintu ashaka kwereka abafana be n’abakunzi be.
Iri tsinda ryatandukanye, hashize igihe
gito uyu musore agize ibyago apfusha uwari umukunzi we. Yavuze ko byari ibihe
bitoroshye kuri we, ariko ‘Imana yamfashije kugenda nsubira ku murongo.
Ati “Byansabye kubanza kwitonda. Ntabwo byari ibihe
byoroshye, ahubwo byari ibihe bitanyoroheye. Urumva kuba wari ufite ibintu mu
maze kubaka mu gihe cy’imyaka itanu, bigasenyuka atari uko wenda mubona indi
mpamvu yabiteye, ahubwo ari ukubera ko hari ibintu mubona bitagenda neza nk’uko
mubyifuza.”
Junior yavuze ko yabanje gushishoza amenya neza inzira
‘nshaka gutwaramo umuziki kugirango umunsi byanze ntazagira uwo ndenganya’.
Uyu musore yavuze ko kwikorana umuziki, yabonye ko ari
urugendo rukomeye, kuko iyo yabaga ari kumwe na Darest bakoranaga byororohaga,
ariko kandi ‘ni urugendo natangiye kandi rushoboka’.
Yavuze ko indirimbo ye yise ‘Inshuti’ yubakiye ku mibanire y’umubyeyi n’umwana we. Ariko kandi avuga ko yakomotse ku kiganiro Perezida Paul Kagame yatanze mu Ihuriro ry’Umuryango ‘Unity Club'.
Muri kiriya kiganiro, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku
rugendo rw’ubuhunzi n’ababyeyi be, uko babayeho, uko bagiye biga indi mirimo n’ibindi-Ariko
kandi bagaharanira gukora ibishoboka byose kugirango bazagaruke mu gihugu
cyabo.
Mu ntangiriro y’iyi ndirimbo humvikanamo agace gato k’ijambo
Perezida Kagame yavuze. Junior ati “Ibyo byose rero byanyetse urukundo hagati y’umubyeyi
n’umwana. Iryo jambo numvise kuri njyewe rikomeye cyangwa se ari rinini.
Ryampaye indi shusho. Nanjye nasubije inyuma amaso, ndeba ubwana bwanjye.”
Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima, kuko abagaragara mu mashusho yayo harimo Sogokuru, Nyogokuru, Se (Papa), Nyirarume, barumuna be n’abandi, kandi ishingiye ku buzima Umukuru w’Igihugu yasangiye abari muri ririya huriro rya Unity Club mu Ugushyingo 2022.
Ati “Nahuje ubuzima bwanjye n’ibyo Umukuru w’Igihugu
yarimo avuga, nyine mbona urukundo rw’umubyeyi ni ikintu gihambaye.”
“Ndongera nsubiza inyuma ubwenge, ndeba ukuntu
Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye babohoye u Rwanda, ni abantu babaye mu
mbeho nyinshi, ubuzima bugoye, n’ibindi ariko kubera ko bashakaga ko urubyiruko
twebwe b’ubu tugira ubuzima bwiza, baremera baritanga.”
Junior anavuga ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo
kwishimira Perezida Paul Kagame, cyane cyane muri iki gihe aherutse gutsindira
kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Junior yagarutse mu muziki nyuma y’isenyuka ry’itsinda
Juda Muzik
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo ‘Inshuti’ Junior
yivugaho, ni mu gihe mu gitero cya kabiri agaruka kuri Perezida Kagame
Junior yavuze ko yakozwe ku mutima n’ijambo Perezida Kagame yavugiye muri Unity Club bituma yandika iyi ndirimbo. Ati “Ni ishimwe namugeneye.”
TANGA IGITECYEREZO