RFL
Kigali

Nsabimana Jean de Dieu (Chaolin) yerekeje muri Musanze FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/08/2024 20:13
0


Nsabimana Jean de Dieu Chaolin wahoze mu ikipe ya Etoile de L’Est, yerekeje muri Musanze FC ku masezerano y’imyaka ibiri.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 tariki 6 Kanama 2024 nibwo uyu musore ukomoka mu Burengerazuba bw’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ari umunyezamu wa Musanze FC.

Uyu musore wakiniraga iki ya Etoile de L’Est yo mu karere ka Ngoma ariko iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yagiye mu  biganiro na Musanze FC mu buryo budatinze ndetse bahita bafata umwanzuro wo kumwongera mu bandi.

Chaolin agiye muri Musanze FC asimbuye Gad wari umunyezamu wa mbere w’iyi kipe ariko akaba aherutse gusinyira ikipe ya Gorilla FC. Agiye guhanganira izamu na Jobe ugiye gukina umwaka we wa kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND