RFL
Kigali

Inzu Lionel Messi iri muri Espagne yangijwe ku buryo bukomeye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/08/2024 8:25
0


Inzu y'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi iherereye i Biza muri Espagne yangijwe mu buryo bukomeye n'abahirimbanira kurengera ikirere, bavuga ko igira uruhare mu kwangirika kwacyo.



Lionel Messi akomeje urugendo rwo gukira imvune yagiriye mu gikombe cya Copa America 2024 byanarangiye ikipe ye y'igihugu ya Argentine icyegukanye gusa ku munsi w'ejo ku wa Kabiri yakiriye indi nkuru itari nziza.

Itsinda ry'abahirimbanira kurengera ikirere baharanira ko kitangirika, bangije inzu ye i herereye mu gace ka i Biza mu gihugu cya Espagne yaguze muri 2022 ayitanzeho arenga Miliyoni 9 z'Amayero.

Nk'uko bigaragara mu mashusho, iri tsinda ryashyize ku mbugankoranyambaga zaryo,baragiye bayisiga amarangi y'umutuku n'umukara ita isura yari ifite.

Mu magambo baherekesheje aya mashusho, banditse bati"Twanduje inzu ya Messi itemewe muri Ibiza. Iyi nyubako yaguzwe n'umukinnyi w'umupira w'amaguru angana na Miliyoni 11 z'Amayero. ”

Ni mu gihe , mu birwa bya Balearique honyine, abantu bari hagati ya 2 na 4 bapfuye biturutse ku bushyuhe. Abakire bangana na 1% bagira uruhare runini mu kohereza imyuka ihumanya ikirere ungana  na  bibiri bya gatatu by'abakene".

Icyo inzu ya Lionel Messi ishinjwa n'uko ari nini cyane bityo ikaba yaratwaye ubutaka bunini cyane dore ko ibintu byayo byose ari binini,haba ikibuga cy'umupira,Pisine ndetse n'ibindi, bityo bakavuga ko igira uruhare mu kwangiza ikirere ndetse no kubura k'umwuka.

Uyu mukinnyi yaguze iyi nzu kugira ngo we n'umuryango we bajye baba bayirimo mu gihe bari mu kiruhuko i Biza aho abakinnyi benshi b'umupira w'amaguru bakunda kujya gufatira ibiruhuko mu mpeshyi nyuma yo gusoza umwaka w'imikino.


Inzu Lionel Messi yatewe amarangi y'umutuku n'umukara 


Inzu ya Lionel Messi yangijwe b'itewe nuko ishinjwa mu kugira uruhare rwiyangirika ry'ikirere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND