FPR
RFL
Kigali

Yahaye ijambo abagore, ashyira u Rwanda ku ikarita - Kate Bashabe ku mpamvu ashyigikiye Paul Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2024 13:48
0


Umunyamideli Kate Bashabe yatangaje ko yiyemeje gushyigikira Kandida-Perezida, Paul Kagame kubera ko yakuye u Rwanda kure arushyira ku ikarita, ndetse umugore yahawe ijambo mu nguni zose z'ubuzima.



Uyu mukobwa usanzwe ari umuhangamideli uri mu bakomeye, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ubwo yari mu Karere ka Bugesera mu rugendo rwo gushyigikira Paul Kagame wiyamamarije kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

Kate Bashabe washinze 'Kabash House' amaze iminsi agaragara mu bikorwa byo gushyigikira Paul Kagame. Mu kiganiro yatanze, uyu mukobwa w'ikimero yavuze ko yiyemeje gushyigikira Paul Kagame kubera ko 'yakuye igihugu kure akarugeza ahantu kure'. Abikubira mu ijambo rimwe, akavuga ko ari 'Ibyishimo ku banyarwanda muri rusange'.

Bashabe yavuze ko mu myaka 30 ishize Paul Kagame ari ku ruhembe rw'u Rwanda 'twageze kuri byinshi kandi ibikorwa birivugira'.

Hejuru y'ibi ariko kandi Paul Kagame 'yahaye ijambo abagore'. Yavuze ko kuba Politike ya FPR-Inkotanyi ishyigikiye Umugore byatumye 'dutinyuka turakora'. Ati "Twakoze ibintu abagabo nabo bakora, abantu bari muri 'Business' yadukinguriye imiryango myinshi'.

Yavuze ko Paul Kagame yashyize u Rwanda ku ikarita, kuko mbere ye byari bigoye kuvuga ko uturuka mu Rwanda ngo abantu bakumve. Ati "Ariko kuri ubu umuntu atarakubaza uba utewe ishema no kuvuga ko uri umunyarwanda."

Uyu mukobwa yavuze ko n'abanyamahanga bazi neza u Rwanda nk'igihugu gifite umutekano n'isuku, ati "Ni ibyishimo byo kwishimira cyane.' Yavuze ko tariki 15 Nyakanga 2024 azatora Paul Kagame kuko 'urebye ni twe tumukeneye cyane mu by'ukuri'.

Paul Kagame agiye kwiyamamariza muri Bugesera, mu gihe abaturage bamushimira ibikorwa binyuranye yabagejejeho. Kimwe mu byitezwe muri aka Karere, harimo n'ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima.

Muri aka Karere muri Gashora mu murenge wa Kagasa hubatse inganda zitandukanye, nka Imana Steel Rwanda, Uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi, ndetse no mu mirenge yindi itandukanye nka Ntarama ahari uruganda rukora amasabune, ndetse n'impapuro z'isuku Clear Products Rwanda, ndetse n'ububiko butandukanye.

Akarere ka Bugesera kamaze gutera intambere mu buryo bushimishije mu bijyanye n'amahotere ndetse n'ubukerarugendo aho hagaragara aho abantu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe n'ubushobozi bwabo, ndetse n'aho bakunda ahagaragara amahoteri Manini.

Abatuye akarere ka Bugesera abenshi batuyemu midugudu aho ibikorwa remezo bibageraho mu buryo bworoshye, igice kini cy'abaturage batuzwe no gukora ibikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubworozi.

Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n'uturere tw'imigi cyane ko kari mu birometero 15 by'umujyi wa Kigali, imishinga minini ikorerwa muri ako karere yaba iyabikorera cyangwa iya Leta igafasha gutera imbere twavugamo.

Akarere ka Bugesera kagizwe n'Imirenge cumi n'itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n'imidugudu magana atanu na mirongo inani n'umwe (581).

Kate Bashabe yatangaje ko yiyemeje gushyigikira Paul Kagame kubera ko yakuye igihugu kure akigeza aheza

Kate Bashabe yavuze ko Paul Kagame yahaye ijambo abagore, bituma n’abo babasha kwikorera


Ubwo Kate Bashabe yari mu Karere ka Nyarugenge mu kwamamaza Paul Kagame












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND