RFL
Kigali

Brad Pitt mu gahinda kubera abana be

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/07/2024 17:48
0


Icyamamare muri Sinema, Brad Pitt, uri mu bihe bitoroshye by'imanza za gatanya na Angelina Jolie, ubu ari mu gahinda bitewe n'uko atakibonana n'abana be imbona nk'ubone.



Abakinnyi ba filime b'ibyamamare Brad Pitt na Angelina Jolie bahoze ari 'Couple' ikomeye mu myidagaduro kuva mu 2003 batangira gukundana. Bombi baciye ibintu kugeza ubwo bahawe izina rya 'Brangelina', gusa ibi byaje guhinduka mu 2016 ubwo batandukanaga bakinjira mu manza za gatanya kugeza n'ubu bakizirimo dore ko bataranayisinya ahubwo usanga buri umwe ashinja ibintu bishya undi buri kanya.

Itandukana ryabo ryagize ingaruka ku mubano w'abana 6 aba bombi bafitanye dore ko urukiko rwahaye Angelina Jolie uburenganzira bwo kubarera no kubana nabo, gusa Brad Pitt yemerewe kujya abasura mu masaha abaze yemejwe n'urukiko. Icyakora ngo ibi ntibyakunze ari nabyo bihangayikishije uyu mugabo w'umuherwe wakijwijwe na Sinema.

Kuva mu 2016 Brad Pitt na Angelina Jolie bari mu manza za Gatanya

Amakuru yatangajwe na People Magazine avuga ko Brad Pitt ari mu gahinda kuko atakibasha kubonana n'abana be kuva yatandukana na Angelina Jolie dore ko atakimwemerera ko abasura mu rugo. Ngo Angelina kandi yanabujije abana babo kuba bahura na Se mu ibanga cyangwa ngo bajyane mu biruhuko i Burayi.

Andi makuru yatangajwe na Hollywood Reporter avuga ko Brad Pitt avugisha abana be mu buryo bwa 'Video Call' kuko Angelina yanze ko abasura. Inshuti za hafi ya Brad Pitt zivuga ko abana be basa nk'abafashe uruhande rwa Nyina bikaba ari nabyo biri kugira ingaruka zo kutabana neza na Se kuko bumva ariwe wahemukiye Angelina Jolie.

Brad Pitt ari mu gahinda ko kutabonana n'abana be amaso ku maso

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishije Brad Pitt yari yatangaje ko yababajwe n'uko Angelina Jolie yamuteranije n'abana babo basigaye bamubona nk'aho ariwe wagize uruhare mu gutandukana kwabo. Ibi yabivuze mu gihe umukobwa wabo Shiloh Jolie-Pitt yaraherutse kwaka urukiko ko rwamukuraho izina rya Se 'Pitt' ko atagishaka kwitwa umwana we bitewe n'ibyo yakoreye Nyina.

Brad Pitt aherutse kuvuga ko Angelina Jolie ariwe nyirabayazana w'umubano mubi uri hagati ye n'abana babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND