Ni umwe mu basore bamaze kwamamara mu rwenya ruca kuri shene za Youtube muri iki gihe-Ariko avuga ko intera agezeho ayicyesha umurimo wo gutwara abantu n'ibintu kuri Moto, yakoze mu gihe cy'imyaka ine, kuko ari wo wamuhuje na Nyaxo na Bull Dogg, bamufashije kwisanga mu rugendo rwa Cinema muri iki gihe.
Mitsutsu mu mikinire ye yisanisha n'umwongereza Charlie
Chaplin wamamaye cyane ku Isi. Ndetse, imyambarire ye, intambuko ye n'ibindi
benshi mu bakurikirana ibikorwa bye ntawe ukuraho ijisho.
Ariko kandi aherutse gutungurana, ashyira hanze indirimbo yahimbye
mu rwego rwo kwamamaza Paul Kagame nk'umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.
Yitwa Kazungu Emmanuel, ubu agejeje imyaka 25 y'amavuko, akaba yaramekanye nka Mitsutsu. Ni
umwe mu bavukiye mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ni umwana wa
Gatatu mu muryango w'abana batandatu.
Mu mashuri yisumbuye yize Imibare, Ubugenge ndetse n'Ubumenyi
bw'Isi (MPG) n'ubwo atakomeje urugendo rwe rw'amasomo, byatumye yisanga mu
murimo wo gutwara moto nyuma y'uko abuze amahirwe yo gukomeza amasomo ye.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Mitsutsu yavuze ko
yatangiye kugaragara imbere y'ibyuma bifata amashusho (Camera) nyuma y'imyaka
ine yari ishize ari motari mu Mujyi wa Kigali, kandi ntiyari afite inzozi z'uko
umunsi umwe azavamo umukinnyi wa filime.
Ati "Njyewe nari nsanzwe ndi umumotari mu Mujyi wa Kigali.
Buriya akazi k'ubumotari ndagakunda cyane, hari n'igihe mba numva nkumbuye moto nagenda
nkayitwara, kuko buriya moto itunze abantu benshi, abantu barabizi, ababizi.”
Uyu musore yavuze ko yamaze imyaka ine atwara moto muri
Kigali, ku buryo ibice hafi ya byose abizi kuko byari akazi ka buri munsi.
Yavuze ko akimara kubura amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye,
yaganiriye na Mukuru we amugira inama yo gushaka ibyangombwa agatangira gutwara
Moto.
Akazi ka mbere yabonye ni ugutwara mu modoka, Gitifu
w'Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, ni akazi yakoze mu gihe cy'amezi
atanu.
Nyuma yavuganye na Mukuru we amusaba kumushakira moto,
atangira gukorera mu Mujyi wa Kigali guhera mu mwaka wa 2018. Ati "Mukuru
wanjye yahise angurira Moto, ni uko naje muri Kigali nyuma mu 2018 menyana na
Nyaxo."
Uko yahuye na Nyaxo wamuhinduriye amateka
Uyu munyarwenya avuga ko muri uriya mwaka, Nyaxo yari
umunyeshuri muri Lycée de Kigali ari na ho yajyaga kumufata akamujyana mu rugo,
cyangwa se akamukura mu rugo akamujyana ku ishuri.
Avuga ko uko yatwaraga Nyaxo kuri Moto ni na ko baganiraga,
akamubwira ko ashaka kugira ibyo yikorera byatuma agaragara kuri Camera binyuze
muri filime yumvaga yakora.
Icyo gihe Nyaxo yari yaratangiye gukina muri filime, ndetse
zimwe zitambuka ku muyoboro wa Kasuku Media no ku muyoboro wa Afrimax.
Mitsutsu avuga ko icyo gihe atari azi kwandika filime, ndetse
ntiyari azi no gufata amashusho.
Avuga ko Nyaxo ari we muntu wa mbere yabwiye ko ashaka gukora
urwenya rwisanisha na Charlie Chaplin wamamaye ku Isi.
Yavuze ko imyambaro ya mbere yakinannye yayikuye ku Kimisagara
nabwo ayiguze ku mafaranga ibihumbi 2 Frw.
Avuga ko urugendo rwe rwakomeje kugeza ubwo atangiye no guhura n'abakinnyi bagezweho muri iki gihe nka Killaman.
Nyaxo yamucumbikiye
imyaka ibiri!
Mitsutsu yavuze ko mu gihe cya Covid-19, Nyaxo yamucumbikiye
iwe mu rugo mu gihe cy'imyaka ibiri, kubera ko moto yari yayigurishije ashaka
gushyira imbaraga muri cinema cyane.
Ati "Nyaxo yaje kumbwira ati uzaze kuba mu rugo. Hari
icyumba yari agiye gushyiramo studio aba ariho ntangira kuba."
Yavuze ko mu gihe yamaze abana na Nyaxo yamwigiyeho gukora
filime, kuzitunganya, kuzishyira kuri Youtube, kuzinononsora n'ibindi avuga 'bishimishije'
mu rugendo rwe rwa Cinema. Ati "Yacumbikiye imyaka ibiri, rero urumva ko ari
ibintu birenze. Ndamushimira cyane."
Uyu musore atekereza ko gukorana na Nyaxo byaturutse ku kuba
'naramubereye umwana mwiza ndetse n'inyangamugayo'. Ati "Namubereye umwana
w'imfura, navuga ko ari byo byatumye anyizera. Hari ukuntu uba udafite ubwenge
bwo mu ishuri, ariko wareba umuntu muri kumwe ukabona ko hari icyo
yagufasha."
Avuga ko imyaka ibiri ishize, yagiranye ibiganiro na Nyaxo
byagejeje ku kuba nawe yaratangiye kwibana. Ariko kandi ngo si we gusa wabaga
mu rugo rwa Nyaxo, kuko hari n'abandi basore basanzwe bakorana bahabaga.
Uko yarenze
abamucaga intege!
Mitsutsu avuga ko agitangira urugendo rwa Cinema bamwe mu
bantu bamuciye intege ari ab'iwabo bibazaga ukuntu yavuye mu kazi ko gutwara moto,
akajya mu kazi ko gusetsa abantu.
Yavuze ko kimwe mu byamufashije gukomera mu rugendo rwe
harimo n'inama yagiriwe n'umuraperi Bull Dogg yari asanzwe atwara kuri Moto mu
bihe bitandukanye.
Avuga ko n'ubwo abantu bamucaga intege ariko 'numvaga hari
icyo nzageraho'. Yashingiraga ku kuba abarimo Nyaxo, Regis na Pattyno bari bakataje mu rugendo rwabo. Ati "Abandi ntibabyumvaga, nawe iyo
bitaracamo ntuba ubyumva neza.”
Mitsutsu yavuze ko yari asanzwe atwara Bull Dogg nk'umumotari
we wihariye. Kandi ko igihe kimwe yatekereje kumugisha inama, afata bimwe mu
bice by'ibyo yari yakinnye abishyira kuri Flash arabimusigira agirango abirebe
hanyuma amubwire niba yakomeza kubikora.
Uyu musore avuga ko umunsi wa mbere Bull Dogg yamubwiye ko
ibyo yamusigiye kuri Flash atigeze abireba, ariko ko bakiri kumwe yahise
abireba.
Mitsutsu avuga ko yakozwe ku mutima n'uburyo Bull Dogg
yarebye ibyo bintu akishima cyane bituma abona ko akwiriye kurenga abamuca
intege.
Ati "Yarasetse! Arambwira 'muvandimwe ufite impano'. Ku
mutima wanjye nahise mvuga 'nti ibi bintu byakunda', ndavuga nti 'niba uyu muntu
muhaye aka kantu agaseka, kuki noneho ntakora ibintu birenze ibi'."
Avuga ko kuri uwo munsi ari na bwo Bull Dogg yamuhaye impano
y'inkweto za AirForce. Ni impano avuga ko idasanzwe muri we, ariko kandi muri we
yiyemeza gushikama mu rugendo rwa Cinema.
Mitsutsu yatangaje ko mu 2017 ari bwo yatangiye akazi ko
gutwara Moto mu Mujyi wa Kigali
Mitsutsu yavuze ko yahuye na Nyaxo mu 2018 atangira kumutwara
kuri moto amujyana kwiga muri Lycée de Kigali
Mitsutsu yavuze ko impanuro yahawe na Bull Dogg ari zo
yagendeyeho ashyira imbaraga muri Cinema
Mitsutsu ari kumwe n’abakinnyi banyuranye basanzwe bakinana
muri filime z’urwenya zinyuranye
Mitsutsu yavuze ko amaze kugura imyambaro nk’iyi inshuro eshatu- ariko ibiciro byayo bizamuka uko bucyeye n’uko bwije
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYARWENYA MITSUTSU
">
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME YA MITSUTSU
">
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MITSUTSU YAHIMBIYE PAUL KAGAME
VIDEO: Iyakaremye Emmanuel - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO