RFL
Kigali

Kuki Ismael Mwanafunzi yasimbujwe mu bice bibiri by’igisigo ‘Gatanya’ cya Rumaga? -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2024 9:26
0


Umusizi Junior Rumaga yashyize hanze amashusho y’igice cya kabiri cy’igisigo ‘Gatanya’ yahurijemo abarimo abazwi cyane mu ruganda rwa Cinema nka Niyitegeka Gratien wamamaye nka 'Papa Sava', Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge na Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi muri filime ‘Papa Sava’.



‘Gatanya’ ni kimwe mu bisigo bigize Album ya kabiri 'Era' y’umusizi Rumaga aherutse kumurika inshuti ze za hafi. Ariko ibisigo bigize iyi Album yanabishyize ku rubuga rwa www.sigarwanda.rw aho buri wese ashobora kujyaho akabyumva.

Iyi Album yayishyize hanze nyuma y’uko umwaka ushize yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yamurikiyemo Album ye ya mbere yise ‘Mawe’ iriho ibisigo 10.

Mu gihangano cye yise ‘Gatanya’ yibanze cyane ku kugaragaza uburyo hari ingo zihora mu ntonganya ziganisha ku guhana ‘Divorce’- Ariko kandi abakinnyemo basoza bagaragaza ko gatanya atari wo muti wa nyuma hagati y’abantu biyemeje kubana ubudatana.

N’ubwo uyu musizi yagiye agaragaza ko Ismael Mwanafunzi ari umwe mu bifashishijwe muri iki gisigo, ariko ntagaragara mu mashusho yacyo, kuko yasimbujwe undi muntu mu ifatwa ry’amashusho yacyo (Video).

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kuba Ismael Mwanafunzi atagaragara muri ibi bice byombi by’iki gisigo byaturutse ku mwanya we no kuba nawe mu busanzwe adakunda kugaragara kuri Camera nk’uko yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.

Ati “Twaraganiriye uriya mubyeyi nawe uramuzi ibintu bijyanye n’amashusho ubanza utarabyihishe gusa nawe byaramwihishe. Rero yambwiye ko byamugora, kandi atakifuza kwangiza ibintu twakoze.”

Yavuze ko nyuma y’ibi biganiro bagiranye nibwo yanzuye gushaka usimbura Ismael Mwanafunzi muri ibi bice bibiri by’iki gisigo. Ati “Niko kumwumva nanjye rero mfunda imitwe ahandi, uroye ntayindi mpamvu idasanzwe rwose.”

Rumaga avuga ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album 'bivuga cyane ku buzima bwo mu mutwe'. Ati "Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo ariko byose bikora ku buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe w'ubuzima, rero tugaburire mu mutwe niba dushaka kwera amagara."

Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro cya mbere cy'ijambo 'Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro cyangwa se kwera.

Ati "Iyo 'Era' ya mbere ivuga kwera, 'Era' ya kabiri ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy'ubuzima, igisobanuro cya Gatatu cya 'Era' ni ukwezwa n'amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda twejejwe n'amata, ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro."

Ni album avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira na 'Intro' na 'Outro'. Iriho indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abandi bo mu mahanga 'barimo n'abandi abantu batari bazi'. Ni ubwa mbere azaba ashyize hanze ibisigo yakoranye n’abahanzi bo mu mahanga.

Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko “bisa nk’aho hari gutakaza ubuzima ku kiremwamuntu.”

Yungamo ati “Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu mutwe. Kuko dusa n’abantu bari kwerekera mu Isi y’imihangayiko y’ubwoko no gutakaza ubuzima bwo mu mutwe.”

Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.


Rumaga yatangaje ko Ismael Mwanafunzi atagaragaye mu gisigo ‘Gatanya’ kubera ko atabonetse


Rumaga yifashishije abarimo Clapton, ‘Papa Sava’ na Dusenge Clenia mu gisigo cye ‘Gatanya’


Rumaga ari kumwe n’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge

Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi ari kumwe n'umusore wasimbuye Ismael Mwanafunzi n'ubwo ijwi rye ryumvikana muri iki gisigo 

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, ni umwe mu bifashishijwe muri iki gisigo 


Muri iki gisigo hifashishijwemo bamwe mu baturage b'ahantu hafatiwe amashusho  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘GATANYA’ CYA RUMAGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND