RFL
Kigali

P.Diddy utorohewe n'ibihe arwaje Nyina urembye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/07/2024 8:08
0


Umuraperi w'icyamamare, P.Diddy, umaze iminsi mu bihe bikomeye byo gushinjwa gufata ku ngufu abakobwa batandatu (6), gusakwa n'abashinzwe umutekano, guteshwa ikuzo, ubu noneho hiyongereyeho n'uburwayi bwa Nyina.



Si ibanga ko Sean Combs uzwi ku mazina menshi arimo nka P.Diddy, Diddy, Puffy n'andi, ko atorohewe n'ibihe dore ko ibimubaho byose biba kumugaragaro aho amaze kujyanwa mu nkiko n'abakobwa 6 bose bamushinja kubafata ku ngufu.

Ntibyagarukiye aho kuko aherutse no kunengwa na benshi ubwo CNN yamutamazaga igashyira hanze amashusho amwerekana akubita bikomeye Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we. Ibi kandi byabaye yaramaze igihe gito imiturirwa ye 2 isatswe n'abashinzwe umutekana w'imbere mu gihugu (Homeland Security).

Kuri ubu uyu muraperi w'umuherwe no mu muryango we ntibyoroshye nyuma yaho umubyeyi we umubyara witwa Janice Combs ajyanywe mu bitaro arembye. TMZ ivuga ko Nyina wa Diddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya ku wa Gatatu w'iki cyumweru.

Umubyeyi wa Diddy yajyanywe mu bitaro nyuma yo guhura n'ibibazo byo guhumeka n'uburibwe mu gatuza

Janice Combs w'imyaka 83 akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yaho yahuye n'ibibazo byo kubabara mu gatuza no kunanirwa guhumeka. TMZ ikomeza ivuga ko hatigeze hatangazwa indwara arwaye yaba yamuteye kugira ibi bibazo by'ubuhumekero no kuribwa agatuza.

Cyakoze ngo kuva Nyina wa Diddy yashyirwa mu bitaro i Miami, uyu muraperi ngo yamubaye hafi dore ko byatumye ava i Los Angeles yari ari agahita ajya i Miami kurwaza umubyeyi we.

Uyu muraperi niwe urwaje Nyina kuva yaremba

Aya makuru ariko akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari kuvuga bati 'ububabare bwo mu gatuza' Nyina yagize bwaba buterwa n'ibyo amaze iminsi abona biri kuba ku muhungu we. Mu magambo ya TMZ yagize iti: ''Umubyeyi wese wabona umwana we ari mu bibazo nka biriya, ntakabuza byamutera uburibwe''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND