RFL
Kigali

Gorilla FC yatandukanye n'umutoza wayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/05/2024 17:55
0


Ikipe ya Gorilla FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yatandukanye n'Umubiligi, Ivan Minnaert wayitozaga.



Kuri uyu wa Gatatu ni bwo iyi kipe yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe nyuma yuko hari ibyo bari bamaze iminsi baganiraho kugira ngo yongererwe masezerano gusa bikaba byarangiye bidakunze.

Ivan Minnaert yari yarageze muri Gorilla FC muri Gashyantare y'uyu mwaka agiye gusimbura Gatera Musa wari amaze kwirukanwa kubera umusaruro mucye.

Icyo uyu Mubiligi yari ajyaniwe muri iyi kipe yakigezeho kuko yayisanze iri ku mwanya wa 14 iri mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 none yayigezemo ayifasha kwitwara neza kugeza aho yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 10 n'amanota 35

Gorilla FC itandukanye na Ivan Minnaert watoje andi makipe yo mu Rwanda ariyo Rayon Sports na Mukura VS nyuma yuko imaze iminsi irimo iranasezerera abakinnyi bayo mu rwego rwo kugira ngo ikore impinduka mu mwaka utaha w'imikino izitware neza.

Gorilla FC yamaze gutandukana na Ivan Minnaert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND