RFL
Kigali

Umubyeyi yabyaye abana 3 abita amazina y'abakinnyi ba Arsenal nyuma yo gufashwa n'abafana bayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/02/2024 15:11
0


Umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Turkana County, yabyaye abana 3 ahabwa ubufasha n'abafana ba Arsenal, ubundi nawe afata umwanzuro wo kubita amazina y'abakinnyi b'iyi kipe.



Ibi byabaye kuwa Kabiri taliki 27 Gashyantare 2024. Uyu mubyeyi witwa Epakan Ekaale yagiye kubyara bisanzwe, gusa ageze ku bitaro bya Kakuma Mission abwirwa ko agiye kubyara abana 3, biramutungura atangira kwibaza uko ari bubiteho kandi we n'umugabo we ari abakene.

Ubwo yari akimara kubabyara, itsinda ry'abafana ba Arsenal bo muri Kenya risanzwe ryita ku batishoboye ryagiye kumusura rimushyiriye ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, isabune n'ibyo kurya bitandukanye bifasha umubyeyi wabyaye.

Epakan Ekaale nyuma yo gukorerwa ibi, yahise ahitamo kwita aba bana amazina y'abakinnyi bakinira Arsenal bakomoka mu gihugu cya Brazil ari bo Gabriel Jesus, Gabriel Martinelli ndetse na Gabriel Maghalaes. 

Aba bana umwe ni umuhungu mu gihe abandi 2 ari abakobwa. Mu gihugu cya Kenya abafana ba Arsenal na Manchester United bakunze gukora ibikorwa by'urukundo birimo gufasha abatishoboye ndetse no gusura abarwayi badafite ababitaho.


Abafana ba Arsenal nyuma yo gufasha Epakan Ekaale wibarutse abana 3 icyarimwe agahita anafata umwanzuro wo kubita abakinnyi b'iyi kipe 


Bimwe mu byo abafana ba Arsenal bahaye uyu mubyeyi 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND