RFL
Kigali

David De Gea ari mu biganiro na Newcastle United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/12/2023 8:09
0


Nyuma y'uko umuzamu Nick Pope urindira Newcastle United yavunitse, iyi kipe yatangiye ibiganiro na De Gea wahoze muri Manchester United.



Abaganga ba Newcastle United, bamaze iminsi bavuze ko Nick Pope ashobora kumara hanze igihe cy' amezi ane kubera imvune. Nibyo byatumye iyi kipe itekereza kuri David De Gea udafite ikipe kugeza ubu.

Nick Pope ubwo yakinnye umukino Newcastle United yatsinze Manchester United igitego kimwe ku busa, yakinnye uyu mikino ahatiriza kuko yari yaravunitse urutugu ku mikino wa Burnley.

Mu mukino wa Manchester United, imvune ya Nick Pope yaje kwisubiramo, none abaganga baremeza ko urutugu rwe rushobora kuzakira mu mezi ane yose.

Nick Pope, imvune nk'iyi ayiheruka muri Nyakanga 2018. Byamusabye amezi atanu ngo yongere gukira neza, kuko yakize muri Mutarama 2019.

Ubwo Nick Pope yari amaze kuvunika ku mukino wa Manchester United, Eddie Howe uyitoza yahisemo kumuvana mu Kibuga , amusimbiza Martin Dubravka. 

Martin Dubravka nawe yakoze ibishoboka, yirinda gutsindwa igitego na Manchester United, birangira Newcastle United ariyo ibonye amanota atatu.

N'kuko tubicyesha ikinyamakuru Daily Mail, Newcastle United yahise itekereza kuzana David De Gea nk'umusimbura wa Nick Pope.

Kugeza ubu, De Gea nta kipe afite kuva yatandukana na Manchester United.

Iyo umukinnyi nta kipe n'imwe afitiye amasezerano, isaha ku isaha iyo hari ikipe bumvikanye ashobora kuyisinyira amasezerano, bitagombereye isoko ry'igira igurisha.

Eric Ten Hag utoza Manchester United, ubwo yafataga umwanzuro wo gutandukana na De Gea, yamushinjaga ko atazi gukinisha amaguru. Nibwo yahise agura Andre Onana wakiniraga Inter Milan yo mu Butakiyani, ngo akore ibyananiye David De Gea.


Newcastle United yatangiye ibiganiro na De Gea udafite ikipe kugeza ubu


Ivunika rya Nick Pope, niryo ryatumye Newcastle United itekereza kuri David De Gea


Biteganyijwe ko De Gea niyemera ibyo Newcastle United imuha, azasimbura Nick Pope ushobora kumara amezi ane mu mvune 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND