RFL
Kigali

Ibirori by'inkurikirane mu Banyamakuru bafite izina mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2023 11:51
0


Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Ingabire Yvonne ari kwitegura guhamya isezerano n'umukunzi we Nkubito Egide mu bukwe buzaba ku wa 5 Kanama 2023 nyuma y'umunsi umwe gusa mugenzi we bakoranye kuri Royal TV ,Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito nawe arushinze n'umukunzi.



InyaRwanda yabonye urupapuro rw'ubutumire (Invitation) rugaragaza ko  ku ruhande rwa  Ingabire  Yvonne wa RBA kuri iriya tariki, saa cyenda hazaba umuhango wo gusezerana Imbere y'Imana n'aho saa kumi n'imwe, hazaba umuhango wo kwakira, inshuti, abavandimwe n'abandi bazaba bitabiriye ubu bukwe.

Ingabire Yvonne na Nkubito Egide bisunze amagambo aboneka mu Imigani 24: 6 hagira hati "Ubwenge nibwo bwubaka urugo kandi rukomezwa no kujijuka."

Uyu musore ugiye kurushinga na Yvonne yize muri Kaminuza ya Mount Kenya yaje guhinduka Mount Kigali University, ari naho ubushuti bw’abo bwagukiye. Bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ingabi Yvonne yakoreye ibitangazamakuru birimo Royal Tv, ari naho yakoranye igihe kinini na Murenzi Emmanuel [Emmalito] mu biganiro binyuranye, byagarukaga ku byamamare n’abandi bibanze ku ngingo zinyuranye mu buzima.

Royal Tv yaje gufunga imiryango, maze Ingabire yerekeza kuri Televiziyo Rwanda, hanyuma Emmalito yerekeza kuri Royal Fm, aho yaje kuva yerekeza ku Isibo Tv.

Kuri Televiziyo Rwanda, Ingabire akora ibiganiro birimo ‘Waramutse Rwanda’. Ni mu gihe Emmalito kuri Isibo Tv yakoraga ibiganiro ‘Chapa Chapa’, ni umwe kandi mu bagira uruhare mu gutegura ibihembo by’umuziki bya The Choice Awards.

Ingabire yatangaje itariki y’ubukwe, mu gihe Emmalito nawe aherutse kugaragaza amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Liliane, aho azarushinga mbere y’umunsi umwe w’ubukwe bwa Ingabire Yvonne.

Emmalito azarushinga tariki 4 Kanama 2023, ni mu gihe Yvonne azarushinga tariki 5 Kanama 2023.

Emmalito aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa bitegura kurushinga.

Amusobanura nk’umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.

Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

 Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n’umuntu uri kure, ariko byarashobotse hamwe no kwizera.

Ingabire Yvonne agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nkubito Egide

Ingabire yakoranye igihe kinini na Emmalito kuri Royal Tv mu biganiro binyuranye


Ingabire na Nkubito Egide bize muri Kaminuza ya Mount Kenya yaje guhinduka Mount Kigali University


Umunyamakuru Gigi Ketty azarushinga ku itariki imwe na Emmalito bakoranye mu kiganiro ‘Chapa Chapa’ ku Isibo Tv


Emmalito washinze Lito Ris Design azakora ubukwe tariki 4 Kanama 2023, bucyeye bw’aho tariki 5 Kanama 2023, Ingabire Yvonne bakoranye arushinge


Mu 2017, Ingabire Yvonne na Emmalito banyuze benshi mu biganiro byatambukaga kuri Royal Tv


Ubutumire bwa Yvonne na Egide


Ubutumire wa Emmalito na Liliane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND