Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Ingabire Yvonne ari kwitegura guhamya isezerano n'umukunzi we Nkubito Egide mu bukwe buzaba ku wa 5 Kanama 2023 nyuma y'umunsi umwe gusa mugenzi we bakoranye kuri Royal TV ,Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito nawe arushinze n'umukunzi.
InyaRwanda yabonye urupapuro
rw'ubutumire (Invitation) rugaragaza ko ku ruhande rwa Ingabire Yvonne wa RBA kuri iriya tariki, saa cyenda hazaba
umuhango wo gusezerana Imbere y'Imana n'aho saa kumi n'imwe, hazaba umuhango wo kwakira, inshuti, abavandimwe n'abandi bazaba bitabiriye ubu
bukwe.
Ingabire Yvonne na Nkubito Egide
bisunze amagambo aboneka mu Imigani 24: 6 hagira hati "Ubwenge nibwo
bwubaka urugo kandi rukomezwa no kujijuka."
Uyu musore ugiye kurushinga na Yvonne
yize muri Kaminuza ya Mount Kenya yaje guhinduka Mount Kigali University, ari
naho ubushuti bw’abo bwagukiye. Bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Ingabi Yvonne yakoreye
ibitangazamakuru birimo Royal Tv, ari naho yakoranye igihe kinini na Murenzi
Emmanuel [Emmalito] mu biganiro binyuranye, byagarukaga ku byamamare n’abandi
bibanze ku ngingo zinyuranye mu buzima.
Royal Tv yaje gufunga imiryango, maze
Ingabire yerekeza kuri Televiziyo Rwanda, hanyuma Emmalito yerekeza kuri Royal
Fm, aho yaje kuva yerekeza ku Isibo Tv.
Kuri Televiziyo Rwanda, Ingabire
akora ibiganiro birimo ‘Waramutse Rwanda’. Ni mu gihe Emmalito kuri Isibo Tv
yakoraga ibiganiro ‘Chapa Chapa’, ni umwe kandi mu bagira uruhare mu gutegura
ibihembo by’umuziki bya The Choice Awards.
Ingabire yatangaje itariki y’ubukwe,
mu gihe Emmalito nawe aherutse kugaragaza amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we
Liliane, aho azarushinga mbere y’umunsi umwe w’ubukwe bwa Ingabire Yvonne.
Emmalito azarushinga tariki 4 Kanama 2023, ni mu gihe Yvonne azarushinga tariki 5 Kanama 2023.
Emmalito aherutse kubwira InyaRwanda ko
imyaka itanu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa bitegura kurushinga.
Amusobanura nk’umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.
Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.
Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n’umuntu uri
kure, ariko byarashobotse hamwe no kwizera.
Ingabire Yvonne agiye gukora ubukwe n’umukunzi
we Nkubito Egide
Ingabire yakoranye igihe kinini na
Emmalito kuri Royal Tv mu biganiro binyuranye
Ingabire na Nkubito Egide bize muri
Kaminuza ya Mount Kenya yaje guhinduka Mount Kigali University
Umunyamakuru Gigi Ketty azarushinga
ku itariki imwe na Emmalito bakoranye mu kiganiro ‘Chapa Chapa’ ku Isibo Tv
Emmalito washinze Lito Ris Design azakora ubukwe tariki 4 Kanama 2023, bucyeye bw’aho tariki 5 Kanama 2023, Ingabire Yvonne bakoranye arushinge
Mu 2017, Ingabire Yvonne na Emmalito
banyuze benshi mu biganiro byatambukaga kuri Royal Tv
Ubutumire bwa Yvonne na Egide
Ubutumire wa Emmalito na Liliane
TANGA IGITECYEREZO