RFL
Kigali

Gatsibo: Bijejwe umuhanda wa kaburimbo amaso ahera mu kirere

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/04/2024 17:00
0


Abaturage bo mu mirenge itatu yo mu karere ka Gatsibo bavuga bijejwe gukorerwa umuhanda wa kaburimbo ariko ntibyakorwa.



Abatursge bo mu Karere ka Gatsibo by'umwihariko mu Mirenge ya Kabarore, Gitoki na Kiziguro, baravuga ko hari imihanda y'iyi Mirenge yangiritse nyamara ubuyobozi bwarabemereye kuyishyiramo kaburimbo yoroheje, ntibyakorwa none ikaba ikomeje kuba imbogamizi ku kugeza umusaruro w'ubuhinzi ku masoko.

Ubuyobozi bw'aka Karere buvuga ko inyigo y'imwe muri iyi mihanda yamaze gukorwa ndetse imirimo yo kuyubaka ikaba izatangira umwaka utaha wa 2025.

Mu gihe umubare munini w'abatuye Akarere ka Gatsibo biganje mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi nubwo hari n'abakora ibindi bikorwa bitandukanye, abaturiye imwe mumihanda itandukanye y'aka Karere baravuga ko hashize igihe bizezwa ko igiye gutangira gukorwa igashyirwamo na kaburimbo yoroheje, ariko ngo barategereje baraheba. 

Urugero nk'umuhanda wa Bukomane-Gitoki-Mugera ufite uburebure bwa Kilometero 20, umuhanda Ndatemwa-Muhura ufite ibirometero 25,6 ndetse n'umuhanda Rugarama-Kanyangese-Karambi ufite ibirometero 17,62.

Iyi mihanda yose kuba idakoze ngo bigira ingaruka ku baturage cyane cyane ku bahinzi bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko ndetse n'amazi ava muri iyi mihanda hari n'aho abangamira imiturire yabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko n'ubwo iyi mishinga yadindijwe n'amikoro make ngo hamaze gukorwa inyigo y'imihanda ine igomba gutangira kubakwa umwaka utaha wa 2025.

Iyi muhanda abaturage basaba ko yubakwa biramutse bikozwe yaba ari igisubizo ku buhahirane bw'Akarere ka Gatsibo n'ibindi bice by'u Rwanda. Yaba kandi ije yiyongera ku yindi mihanda yamaze kubakwa nk'uwa Kiramuruzi - Gasange, hakaba n'indi irimo kubakwa mu Mujyi wa Kabarore.


Ivomo: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND