RFL
Kigali

Harimo n’umugore! Ibihugu 9 bimaze gutora abazabihagararira muri Miss Universe 2024 – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/04/2024 14:25
0


Irushwanwa ry’ubwiza rya Miss Universe, ni rimwe mu marushanwa atanu y’ubwiza akomeye kandi yitabirwa n’ibihugu biba byaturutse hirya no hino ku Isi.



Ijoro ryo kua 28 Nzeri uyu mwaka, rizaba ari ijoro ridasanzwe aho amahanga yose azaba ahanze amaso mu gihugu cya Mexico, ahazaba hari kubera ibirori by’ishiraniro byo gutoranya umukobwa uzasimbura Sheynnis Palacios wambaye ikamba rya Miss Universe 2023, mu bakobwa 120 biyandikishije uyu mwaka.

Kugeza ubu, ibihugu birimo u Bushinwa n’u Bufaransa byamaze gutora ba Nyampinga bazabihagararira muri iri rushanwa rugikubita, ndetse na Iran yatangaje ko izitabira iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere.

Dore ibihugu byamaze kwemeza abakobwa bazabiserukira muri Miss Universe 2024:

1.     U Bushinwa



Jia Qui w’imyaka 23 y’amavuko, ni we watorewe guhagararira u Bushinwa muri Miss Universe 2024 nyuma y’uko ariwe wahawe aya mahirwe mu irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye muri El Salvador ariko ntabashe kwitabira.

2.     U Bufaransa


Indira Ampiot w’imyaka 20 y’amavuko, ni umunyamideli w’umufaransa wigeze kwambikwa ikamba rya Miss Basse-Terre na Miss Guadeloupe mu 2022, akaba yaranabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2023. 

Ni umukobwa wa kane ukomoka muri Guadeloupe wegukanye Miss France. Afite inkomoko mu Buhinde binyuze mu gisekuru cya Nyina, akaba mwishywa w’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa, Frederic Tejou.


Ampiot yegukanye iri kamba ryo kuzaserukira u Bufaransa ahigitse abandi bakobwa 29 bari bahataniye uyu mwanya, mu irushanwa ryabaye mu Ukuboza k’umwaka ushize.

3.     U Bugiliki



Christianna Katsieri w’imyaka 22 y’amavuko, ni we watorewe kuzahagararira u Bugiriki mu irushanwa rya Miss Universe riteganyijwe kuba muri Nzeri uyu mwaka. Uyu mukobwa kandi, yahagarariye iki gihugu no mu irushanwa rya Miss Earth 2023.

4.     Kazakhstan


Madina Almukhanova ufite imyaka 23, ni umunyamideli wambitswe ikamba rya Miss Kazakisitani nyuma yo gutsinda abandi 24 bari bahataniye mu irushanwa ryabereye mu Ngoro ya Repubulika iherereye i Almaty mu Ukuboza k’umwaka ushize.


Mbere y’ibi, Madina yari asanzwe yambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Almaty watowe mu 2023. Hanze yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, amaze imyaka itanu yerekana imideli, akaba n’umuyobozi wa korari abikesheje ubuhanga bwe mu kuririmba no gucuranga piyano.

5.     Mongolia



Mu Kwakira umwaka ushize, ni bwo Nominzul Zandangiin w’imyaka 19, yagizwe Miss Universe Mongolia 2023. Yegukanye iri kamba atsinze abandi 16 bari bahuriye muri iri rushanwa. Ni umunyeshuri muri kaminuza nkuru ya Mongolia, aho arimo gukorera impamyabumenyi mu icungamari.

6.     New Zealand



Franki Russell ufite imyaka 29 y’amavuko wambitswe ikamba rya Miss Universe New Zealand 2024, ni umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamideli. Uyu mukobwa agiye gusubiza iki gihugu muri Miss Universe, nyuma y’imyaka 4 kititabira. Mu 2021, Russell yitabiriye amarushanwa ya Miss Universe UAE mu 2021, aho yabashije kugera muri 30 ba mbere.

7.     Venezuela


Ileana Marquez w’imyaka 28 y’amavuko, ni umunyamideli akaba n’umubyeyi wa mbere wabashije kwegukana ikamba rya Miss Venezuela. Yatsinze ahigitse abandi bakobwa 24 bari bahuriye kuri iri kamba mu Kuboza, bimugira umugore wa gatatu wahatanye ahagarariye Amazone wambitswe iri kamba.


Mu byo akunda harimo kuririmba, kubyina no gukina filime. Avuga ko yiyumvisemo imbaraga zo kwitabira irushanwa rya Miss Venezuela kuko bwari ubwa mbere abaritegura bari bemereye ababyeyi kimwe n'abagore bubatse ndetse n'abashakanye bakaza kwahukaha, kwitabira iri rushanwa.

8.     Belize



Halima Hoy w’imyaka 29 y’amavuko, niwe wagiriwe icyizere cyo guserukira igihugu cya Belize muri Miss Universe 2024.

9.     Kyrgyzstan



Maya Turdalieva ufite imyaka 25, ukomoka mu mujyi wa Bishkek, umurwa mukuru wa Kirigizisitani, niwe watorewe kusaserukira iki gihugu muri Miss Universe 2024.  Yashyize muri uyu mwanya nyuma y’uko Diami Almazbekova, wari uhagarariye igihugu cya Kirigizisitani, yiyemeje kuva mu irushanwa kubera ko atari yiteguye mu 2023.

Usibye ibi bihugu byamaze gutanya abazabihagararira, hari n’ibindi bigeze kure amarushanwa agomba gusiga babonye abazabaserukira. Muri byose bihugu harimo Zimbwabwe, Kenya, Croatia, Phillippines, Colombia, Iran, Albania, Ecuador, Leta zunze ubumwe za Amerika, Jamaica, Netherlands, Denmark, Mexico, Finland, Ireland n’ibindi byinshi.

Ni mu gihe Cuba iheruka muri iri rushanwa mu 1967 nayo izongera kwitabira nyuma y’ibinyacumi bitandatu itagaragara, Botswana yaherukaga mu 2013 ikagaruka, Samoa yaherukaga mu 1986 ikagaruka, Kenya yaherukaga mu 2021 ndetse n’ibindi bihugu bitaherukaga kugaragara muri iri rushanwa bigaseruka gitore.

Anne Jakrajutatip, umufatanyabikorwa wa Miss Universe Organisation (MUO) itegura irushanwa rya Miss Universe, aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze atangaza umubare w’ibihugu bihataniye iri kamba ryifuzwa na benshi, aboneraho no gushimira ibihugu byamaze kwiyandikisha.

Mexico igiye kwakira iri rushanwa, yaherukaga kuryakira mu 2007, ariko na mbere yaho mu myaka ya za 1993, 1989 na 1978 yararyakiriye.

Umuyobozi mukuru wa Miss Universe Organisation Amy Emmerich yatangaje ko ategerezanyije amatsiko menshi kuzabona uko Mexico izakoresha neza amahirwe yahawe.

Iri rushanwa, ryagiye rirangwa n’udushya twinshi mu bihe byatambutse, aho abakobwa bahataniye iri kamba nka Rikkie Valerie Kollé ukomoka mu Buholandi na Marina Machete ukomoka muri Porutugali baje bakurikira Angela Ponce witabiriye mu 2018, baba abakobwa batatu bitabiriye iri rushanwa nyamara baravukanye igitsina cy'abagabo.

Sibyo gusa kandi, kuko Camila Avella ukomoka muri Kolombiya na Michelle Cohn wo muri Guatemala na bo banditse amateka yo kuba abagore ba mbere bubatse ndetse banabyaye bitinyutse bakitabira irushanwa rya Miss Universe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND