RFL
Kigali

Uganda: Umusilamukazi yakubiswe iz'akabwana azira kujya mu rusengero

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/04/2024 12:34
0


Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu barindwi bo mu muryango umwe bafunzwe bakekwaho gubita inkoni 100 umukobwa bazizaga gusengera mu rusengero rw'abemera Kristo.



Polisi ya Uganda yatangaje ko abayoboke barindwi b'idini ya Isilamu batawe muri yombi bakekwaho gukubita inkoni 100 Umusilamukazi w'imyaka 18 waziraga gusengera mu rusengero rw'abemera Kristo.

Aba bantu bo mu muryango umwe barimo ba nyirarume w’umwana, amashusho yabo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bahondagura uyu mwana bamuziza kujya mu rusengero.

Abo bantu uko ari barindwi bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga barimo guhondagura umwana wo muri uwo muryango bamuziza kujya mu rusengero rw'abakirisito.

Polisi ya Uganda yavuze ko nyirarume yamukubise inkoni 100, mu gihe abandi na bo barimo ba nyirasenge bamutoteje bagaragaza ko ibyo yakoze ari amahano.

Samuel Semewo, Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu karere byabereyemo, yemeje ko uwo mukobwa ibizamini bye byo kwa muganaga bigaragaza ko arimo koroherwa gake gake  kandi ko abagize umuryango we bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n’iyicarubozo bafunzwe. 

Umwe mu bagize Komite nyobozi y’urwego rw’Abayisilamu muri Uganda yamaganye ibyabaye abyita ibikorwa ubugome by'ubugizi bwa nabi kandi ko bitemewe mu mahame ya Islam.



Ivomo : African news 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND