RFL
Kigali

Pasiteri yatse gatanya umugore we wamwambuye ubusa imbere y’iteraniro

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/04/2024 14:03
0


Umuvugabutumwa ukomoka muri Nigeria yasabye gatanya ku mugore we bari bamaranye igihe ariko yitwara mu buryo bubabaza ibyiyumviro bye, bigahumira ku mirari ubwo yamwamburaga ubusa yigisha itorero hakoreshejwe murandasi.



David Odeniyi, Umupasiteri wigisha ubutumwa bwiza yatse gatanya shingiye ku mico mibi yagaragarijwe n’umugore we, irimo kwirengagiza inshingano z’urugo, gusuzugura umugabo ndetse akamwambura ubusa imbere y’abizera.

Ibi birego byahujwe n’ihohoterwa, bivuga ko uyu mugabo yajengerejwe n’umugore we mu rushako rwabo akihangana kugeza aho afashe umwanzuro wo gutandukana nawe.

Mu birego Pasiteri arega umugore we, harimo kuba yarafashe urugendo rwerekeza muri Libya atamubwiye nta n’uruhushya amuhaye, akamusigira umwana w’inshuke .

Uyu mukozi w’Imana yatangaje ko yagerageje kwihangana yifuza kudasenya ariko bikarangira imico ye imunanije burundu.

Perezida w'urukiko, Madamu S.M. Akintayo yemeye uburemere bw'ibi birego kandi yemera icyifuzo cya Odeniyi cyo kumuha gatanya, ndetse hatangwa itegeko ko uyu mugore atemerewe kongera gukinisha kubabaza umugabo we batanijwe nk'uko Faceofmalawi ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND