Umuhanzi w'umunyarwanda Mark The Chris ukorera umuziki mu gihugu cy'u Bufaransa, yashyize ahagaragara indirimbo “Muzehe Wacu” yanditswe na Producer Iyzo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize arubereye ku isonga.
Iyzo Pro
wanditse iyi ndirimbo yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyayo nyuma yo
kwitegereza uburyo u Rwanda rutangarirwa ku rwego mpuzamahanga, uburyo
Abanyarwanda batekanye, iterambere ry'ibikorwaremezo n'ibindi byinshi bigaragaza
uburyo u Rwanda rwahindutse mu myaka 30 ishize.
Ariko kandi
avuga ko byashibutse ku biganiro yagiranye na Mark The Chris agasanga bahuje igitekerezo
cyo gukora indirimbo ikubiyemo incamake ku bikorwa byivugira Perezida Kagame amaze
kugeza ku Banyarwanda.
Aba bahanzi
bavuga ko borohewe no gukora iyi ndirimbo, kuko nk'urubyiruko babona neza
icyerekezo cy'Igihugu, ndetse n’aho u Rwanda rwavuye.
Uyu mugabo
usanzwe ari Producer muri Wave Records, avuga ko iyi ndirimbo ari umusanzu we nk'umunyamuziki, no
kugaragaza uburyo 'buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurinda ibimaze
kugerwaho'.
Mark The
Chris usanzwe ukorera umuziki mu Bufaransa, avuga ko yishimiye kuyiririmba, ahanini
biturutse ku butumwa buyigize. Ariko kandi
avuga ko nk'urubyiruko, yagiye abona u Rwanda rwubashywe mu mahanga, atekereza
uburyo yakoramo igihangano cy'ibihe n'ibihe.
Yavuze ati "Iyi ndirimbo nayikoze nabitekerejeho ku bwo gukunda Igihugu cyanjye, kandi nkakunda na Perezida Kagame ugejeje u Rwanda ku iterambere rigaragarira buri wese."
"Muri rusange, iyi ndirimbo iragaragaza ibikorwa byiza umuryango FPR-Inkotanyi ugejeje ku banyarwanda. Ndashima kandi Iyzo Pro wabashije kunyumva akayandika, ndetse akanayitunganya mu buryo bw’amajwi."
Uyu musore
yavuze ko yafashe igihe kinini cyo kumenya u Rwanda mu buryo bwimbitse, kandi
yamenye n'amateka ya Perezida Kagame, ku buryo yasuye ikigo cy'amashuri abanza Perezida
Kagame yizeho cyitwa Rwengooro Primary School.
Mark The
Chris agaragaza ko umusanzu we nk'umuhanzi, ari ukuririmba ubutumwa bw'ubumwe
n'ubwiyunge no kuririmba ku zindi ngingo zifasha benshi ku Isi.
Akomeza ati
"Intego yanjye ni ugukora umuziki, kuko nasanze hari ubutumwa bisaba ko
ari twe tubwiririmbira. Iyi ndirimbo rero ya Perezida Kagame nayikoze ngaragaza
ibyo amaze kugeza ku banyarwanda, kandi ntacyo navuze atakoze."
Muri iyi
ndirimbo, Mark The Chris agaragaza ibikorwa binyuranye Perezida Kagame amaze
kugeza ku Banyarwanda birimo ibikorwa by'iterambere byagejejwe mu cyaro, nk'amashanyarazi
amazi meza n'ibindi.
Agaruka
kandi kuri gahunda zirimo nka Giri Inka, VUP n'izindi zazamuye abatishoboye. Avuga
kandi ku bikorwa by'inama zikomeye zabereye i Kigali nk’Inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize
Commonwealth ‘CHOGM’, ndetse na gahunda ya Rwanda Day iheruka kubera mu Mujyi
wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyi ndirimbo ati
"Muzehe wacu uri intore izirusha intambwe. Muzehe wacu Umugaba w'Ikirenga,
u Rwanda rugufite, rufite ubumwe n'amahoro..."
Agaragaza
amashusho y'u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse n'amafoto. Akavuga uburyo mu
mutekano u Rwanda rwahize benshi, kandi ko u Rwanda rusigaye rutabara
n'amahanga.
Avuga ko Leta
y'ubumwe yaciye amacakubiri ubu 'abanyarwanda turi umwe'. Ati " Ubu ku
gipfunsi ntawahakana. Ko imvugo atari yo ngiro."
Makombe
Umusinga Charles [Mark the Chris] wakoze iyi ndirimbo amaze imyaka itatu abarizwa
mu gihugu cy'u Bufaransa, aho afashwa mu muziki na Coco Hefel, usanzwe ari
umujyamama we ‘Manager’ mu by’umuziki.
Avuga ko yatangiye kuririmba atangiriye muri korali z'abana afite imyaka irindwi y'amavuko, kuva ubwo atangira kwiyumvamo umuziki.
Avuga ko yakuze akunda indirimbo z'abarimo Massamba Itore ndetse na Luck Dube. Uyu musore yanabaye mu gihugu cya Uganda, aho yabanaga n'umunyamuziki AK 47 witabye Imana muri 2015.
Ati " Namubona aririmba nkumva ndabikunze, ariko nta bushobozi
bwabyo nari mfite. Ngeze mu Bufaransa nashyize mu bikorwa ibyifuzo
byanjye."
Mark the
Chris yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku
Banyarwanda yifuza kubikubira mu ndirimbo
Mark The
Chris avuga ko yabanye igihe kinini n’umuhanzi AK 47 wamamaye muri Uganda
Mark yavuze
ko ageze muri Bufaransa ari bwo yatangiye urugendo rwe rw’umuziki
Iyzo Pro
yavuze ko iyi ndirimbo ‘Muzehe wacu’ ari umusanzu biyemeje gutanga nk’abanyamuziki
Iyzo Pro
yatangaje ko yanditse indirimbo ‘Muzehe wacu’ nyuma y’ibiganiro yagiranye na
Mark the Chris
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUZEHE WACU’ YA MARK THE CHRIS
TANGA IGITECYEREZO