RFL
Kigali

Xavi Hernandez yisubiyeho ku mwanzuro yari yarafashe wo kuva muri Barcelona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/04/2024 16:58
0


Umunya Esipanye Xavi Hernandez utoza FC Barcelona, yisubiyeho avuga ko azakomezanya na FC Barcelona ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.



Nyuma y'uko Xavi yari yaratangaje ko azava muri Barcelona ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye, yamaze kwisubiraho ubwo azasoza amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2025.

Muri Mutarama ni bwo Xavi Hernandez yari yatanze ubutumwa buvuga ko azatandukana na FC Barcelona, nyuma yo kubona ko atayiha umusaruro ikeneye.

Nubwo Xavi Hernandez yumvaga ko umusaruro we utanyuze abo muri Barcelona, siko byari bimeze kuri Perezida Joan Laporta kubera ko yahisemo kuganiriza Xavi ngo yongere amasezerano.

Joan Laporta yagize ati: "Ndabizi ko hagati mu mwaka w'imikino Xavi Hernandez yari yaravuze ko azatandukana na FC Barcelona, gusa mbafitiye inkuru nziza ko twamaze kumvikana n'umwaka ukurikiye akazawutoza."

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Xavi Hernandez yageze muri FC Barcelona avuye muri Al Sadd yo muri Quatar.


Umunya Esipanye w'imyaka 44 y'amavuko Xavi Hernandez byamaze kwemezwa ko azaguma gutoza FC Barcelona 


Nubwo atatanze umusaruro uhagije mu mitoreze, Xavi Hernandez ashimirwa kuba yarateje imbere abakinnyi bato nka Lamine Yamal na Lopez 


Xavi Hernandez ubuyobozi bwa Barcelona bunamushimira kuba yarihanganiye ibihe bibi nk'ubukene muri Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND