RFL
Kigali

Rumaga yahurije mu gitaramo abahanzi bakoranye kuri album y'ibisigo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2023 18:55
0


Umusizi Rumaga Junior yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye cya mbere yise ‘Siga Rwanda Live Concert’ azahuriramo ku rubyiniro na bamwe mu bahanzi bakoranye kuri album y’ibisigo yise ‘Mawe’ amaze igihe atangiye urugendo rwo kugaragaza ibihangano yakubiyeho.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Rumaga yararitse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, iki gitaramo azakora ku itariki ataratangaza.

Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cye cya mbere kizaba kiganjemo cyane ubusizi, kandi kizagaragara bamwe mu bahanzi bakoranye kuri album ye.

Ati “Ni igitaramo kizaba kiganjemo cyane ubusizi gusa. Kizagaragaramo abandi bahanzi barimo abo twakoranye kuri album yanjye ‘Mawe’ ya mbere nzaba ndi kumurika.”

Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo nka ‘Umugore si umuntu’, avuga ko yatekereje gukora iki gitaramo nyuma y’ubusabe bwa benshi bashaka kumubona imbona nkubone.

Ati “Ni igitekerezo nagize nyuma yo kubisabwa n’abakunzi benshi. Bambwira ko bifuza kumbona no kumva mbatura ibisigo mu buryo bw’imbonankubone n’inyumva nkumve.”

Uyu musore avuga ko ari gutegura buri kimwe, ku buryo abantu bazabona ibyo amaso yabo atarabona. Ati “Ni ‘Performance’ amaso y’abo atarabona, icyo ni kimwe. Ibindi, ni amabanga azagenda ahishurwa buhoro, buhoro.”

N'ubwo atavuze abahanzi azifashisha muri iki gitaramo cye cya mbere, ariko ibisigo amaze gushyira hanze yakoranye n'abandi bahanzi birimo 'Narakubabariye' yakoranye na Bruce Melodie, 'Ivanjiri II' yakoranye na Alpha Rwirangira;

'Umwana araryoha' yakoranye na Riderman na Peace Jolis, 'Mazi ya Nyanja' yakoranye na Alyn Sano, 'Kibobo' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Ntakundi' na Chrisy Neat n'ibindi.

Rumaga ni umusore umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n’impano idasanzwe agaragaza haba mu biganiro bye muganirana ndetse no mu bihangano bye ‘Ibisigo’ aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

Ubusizi ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n’abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w’ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga “Umwikirizi “.

Junior Rumaga ari mu kiragano gishya cy’abakora ubu buvanganzo. Shene ye ya Youtube iriho nka ibisigo nka ‘Wumva ute?’, ‘Ub Breakable Promise’, ‘Nzakurambaho’, ‘Nzoga’, n'ibindi.

Uyu musore ukiri muto afite n’izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w’amagambo mu bukwe, umwanditsi w’ibitabo, umwanditsi n’umukinnyi wa filime n’ikinamico akaba n’umutoza wa siporo wabigize umwuga.

Rumaga avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n’abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane.

Ubusizi ni inganzo isa nkiyari imaze kugenda biguruntege yewe hafi yo kwibagirana kubera umubare nkene wababukora mu gihe buzwi nka Nyina w'izindi nganzo.

Gusa, biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa urukundo n’ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n'iyi nganzo nk'uko byahoze. 


Rumaga yatangaje igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

 

Rumaga Junior ari kumwe n’umuhanzikazi Alyn Sano mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Mazi ya Nyanja’ 

Rumaga ari kumwe na Bruce Melodie bakoranye igisigo bise ‘Narakubabariye’ 

Rumaga yavuze ko bamwe mu bahanzi bakoranye iyi album bazagaragara mu gitaramo cye- Aha ari kumwe n’umuraperi Riderman ndetse na Peace Jolis

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAWE’ YITIRIYEALBUM YE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND