Kigali

#Kwibuka29: Aline Gahongayire yagaragaje umusanzu w'umuhanzi mu gukunda no gukundisha igihugu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:10/04/2023 9:24
0


Muri ibi bihe u Rwanda n'abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje uruhare rw'umuhanzi mu kubuka igihugu cy'u Rwanda.



Mu butumwa Aline Gahongayire yageneye abahanzi bagenzi be muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati "Umusanzu w'umuhanzi urahari kuko ijwi rye rigera kure, rero iyo ryuzuye indangagaciro zo gukunda no gukundisha igihugu, bikomeza kubaka ibyiza."

Yakomeje agaruka ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ati "Ubundi umwambaro wahinduka kuko wawukuramo ukambara undi, yewe ukibagirwa ko wigeze no kuwambara, ariko ikiri mu muntu ntigipfa guhindurwa, ntiwakuramo umutima ngo uwusimbuze igifu."

"Upfobya, apfobya ibimuriho, ariko ufite u Rwanda muri we ntiyatinyuka kuko ntacyasimbura u Rwanda rwanyuze mu nzira y'inzitane. Amaraso y'abacu yamenetse ntibyari ikinamico, ababifata nk'ikinamico abo ni ukubima agaciro kuko ntako bakwiye."

Mu butumwa bwe Aline yasabye urubyiruko gukomeza gusigasigasira ibyagezweho, ati "Kuri njye buri wese yakagombye gusigasira ibyagezweho, urubyiruko nizo mbaraga zizakomereza kw'ibuye ry'icyizere na birashoboka twagezeho." Yongeraho ko atari igihe cya "Ntibindeba" ku rubyiruko ahubwo ari igihe cya "Nanjye birandeba"

Yasoje agira ati "Duhagurukire hamwe twiteze imbere, dutere izindi ntambwe mu kubaka igihugu kandi turinde duharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Uwacitse ku icumu ni icyemeza kongera kubaho, Twibuke twiyubaka, Imana iradukunze." 


Aline Gahongayire yageneye urubyiruko ubutumwa muri ibi bihe byo #Kwibuka29






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND