Uwa Gatandatu Mutagatifu ni umunsi ukomeye mu myemere ya Gikirisitu aho abakristu ku Isi hose batekereza ndetse bakazirikana urupfu rwa Yezu Kristu, ndetse n'izuka rye ava mu bapfuye.
Nk'uko abahanga mu bya Bibiriya babisobanura, ku wa Gatandatu Mutagatifu ni umunsi ukurikira kubambwa ku musaraba kwa Yezu Kristu, byizihizwa ku wa Gatanu Mutagatifu - ariko by'umwihariko ukaba umunsi wo kuzirikanira hamwe urupfu n'izuka bya Yezu Kristu, hizihizwa ku munsi ukurikiyeho wa Pasika.
Ubusanzwe mu mateka Gikirisitu, ku wa gatandatu Mutagatifu wari umunsi ufite inkomoko mu muco gakondo w'Abayahudi, uyu munsi bawizihizaga ku isabato bahereye ku wa Gatanu izuba rirenze, bakageza kuwa Gatandatu izuba rirenze. Ibi byose bikaba byaragendanaga n'imigenzo yabo yo gutegereza Mesiya.
Nyuma y'urupfu n'izuka bya Yezu mu myaka myinshi ishize, ku wa Gatandatu Mutagatifu ni umunsi wo gutekereza no kuzirikana igitambo cya Yezu Kristu apfira abantu ku musaraba, ndetse kikaba n'igihe cyo kwisuzuma ku mukristu no gutekereza ku mibabaro ya bagenzi be.
Kuri uyu wa gatandatu kandi, abakirisitu muri rusange baba bahanze amaso umugoroba wa Pasika Ntagatifu utangira izuba rirenze. Uyu ukaba ari umugoroba w'ibyishimo no kwishimira izuka rya Yezu Kristu birangwa no gucana urumuri. Ibindi bikorwa biranga uwa Gatandatu Mutagatifu ni ugusenga, kwiyiriza no gusoma Ibyanditswe Bitagatifu.
Muri Kiliziya Gatolika umugoroba wo kuwa Gatandatu Mutagatifu wizihizwa mu bice bine, ari byo Gucana urumuri rw'umucyo rwinjizwa muri Kiliziya yuje umwijima nk'icyimenyetso cy'umucyo wazanywe na Yezu Kristu, Kumva ijambo ry'Imana, Gusubira mu masezerano ya Batisimu Ntagatifu no Gusangira umubiri wa Yezu Kristu.
TANGA IGITECYEREZO