RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku bagabo bakinnye filime za Yezu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:10/03/2023 18:31
0


Nyuma y'imyaka myinshi habayeho urupfu n'izuka bya Yezu Kristu (Nk'uko bamwe babyemera) - hagiye handikwa inkuru nyinshi zivuga kuri we, ndetse uko imyaka ishira biva mu nkuru zanditse bijya mu nkuru zikinwe, kugeza ubu benshi bibaza byinshi ku bagabo batandukanye bagiye bakina bitwa Yezu.



Mu makuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye birimo FaithHUB na Wikipedia, aba bagabo bongereye ukwemera benshi babinyujije mu gukina filime bitwa umwana w'Imana 'Yezu'.

1.  Brian Deacon 


Brian Deacon ni umukinnyi w'Umwongereza, yavutse ku itariki ya 13 Gashyantare 1947, avukiye muri Oxford, ari naho yigiye ibyo gukina filime. Yakinnye ari we Yezu muri iyo filime, yakozwe mu 1979 n'umuryango w'ivugabutumwa witwa Jesus Film Project. 

Filime ya Yezu yerekana ubuzima bwe hano ku Isi, ariko hagendewe ku isezerano rishya riri mu ivanjiri ya Luka. Iyi filime yakiniwe mu Misiri, ihindurwa mu ndimi zigera ku 1,200, ndetse irebwa inshuro miriyari nyinshi, nk'uko Wikipedia ibitangaza, niyo filime yarebwe cyane ku Isi.

Mu buzima busanzwe bwe, Deacon yashatse abagore babiri aribo Rula Lenska, babanye kuva mu 1977 kugeza mu 1987 babyarana umukobwa, Lara Parker Deacon. Mu 1998 Deacon yashakanye na Natalie Bloch. Izindi filime yakinnye harimo 'The Feathered Serpent' 

2.  Jeffrey Hunter 


Jeffrey Hunter ni umukinnyi wa filime w'umunyamerika, yavutse ku itariki ya 25 Ugushyingo 1926, avukira New Orleans, i Louisiana, uyu mugabo yakinnye ari Yezu muri 'King of Kings' yasohotse mu 1961, ariko iyi filime iza kunengwa havugwa ko itubahirije imico ya Yezu, cyane ko ari yo filime ya mbere yari igaragaje isura ya Yezu.

Hunter wari n'umunyapolitiki yashakanye na Barba Rush mu 1950, babyaranye umuhungu witwa Christopher. Mu 1957 yongeye gushaka umunyamideri Dusty Bartlett, babyaranye abandi bana babiri Todd na Scott, biyongera ku muhungu w'uyu mugore witwa Steele. Mu 1969 ashakana na Emily McLaughlin.

Hunter yapfuye ku itariki ya 27 Gicurasi 1969 nyuma y'amezi atatu ashatse McLauglin, urupfu rwe rwabaye ubwo yaravuye i Burayi bari gukina filime ya Universal yitwa 'If I should Die' yari amaze amezi 14 akina ariko arwaye indwara ya Hepatitis (Indwara ifata umwijima), muri iyi filime yaje gusimbuzwa George Nader.

3. Henry Ian Cusick


Henry Ian Cusick ni umukinnyi wa filime wavukiye Trujillo muri Peru, avuka ku itariki ya 17 Mata 1967, kuri Se w'umu Scottish na Nyina w'umunyaperu. Cusick yakinnye ari Yezu w'Inazareti muri filime ya 'The Gospel of John' yasohotse muri 2003. 

Filime 'The Gospel of John' ifite amasaha atatu, isobanura birambuye ibiri mu ivanjire ya Yohani muri Bibiliya Nshya y'icyongereza, iyi filime kandi ifite umwihariko w'uko nta nkuru yo mu gitabo cya Matayo, Mariko cyangwa Luka irimo.  

Cusick yashakanye na Annie Cusick byaranye abahungu batatu aribo Elie, Lucas na Esau. Izindi filime yakinnye harimo 'Lost' akinamo ari Desmond yamugejeje mu bahatanira igihembo cya Primetime Emmy, ndetse yakinnye muri filime y'uruhererekane yitwa 'Scandal' ari Stephen Finch. 

4. Claude Heater


Claude Heater ni umuririmbyi w'umunyamerika, yavukiye muri Leta z'unze ubumwe za Amerika, ku itariki ya 25 Ukwakira 1927, avukira mu muryango w'abakirisitu basengeraga mu rusengero rwa LDS (The church of Jesus Christ of Latter-day Saints).

Heater yakinnye ari Yezu Kristu muri filime yitwa 'Ben-Hur' igaruka ku mategeko icumi y'imana, gusa ntabwo yigeze agaragazwa isura muri iyi filime, agaragazwa gusa ibiganza afasha umucakara w'umuyahudi witwa Yuda, ndetse akongera kugaragazwa umugongo ahetse umusaraba mu nzira ajyanywe kubambwa. 

Mu makuru dukesha ikinyamakuru IMDb, Heater yashakanye na Maria Dolores Mooers ukomoka Texas, uyu mugore yahuye na Heater ubwo yaragiye gukora ubukwe Iburayi, gusa birangira atagezeyo nyuma yo kugirana ibihe byiza na Heater, baje guhita bibanira gusa ntihazwi niba hari umwana babyaranye.

Mu 1970, Heater yashakanye n'umugore wa kabiri, Elfriede Biskupek waje gupfa mu 1994 bamaze kubyarana abana babiri. Heater yapfuye ku itariki ya 28 Gicurasi 2020 i California azize indwara y'umutima.

5. Christian Bale 


Christian Bale ni umukinnyi w'umumwongereza yavutse ku itariki ya 30 Mutarama 1974, akaba ari umukinnyi mwiza uzwiho guhinduranya amasura iyo akina filime, uyu mugabo yakinnye ari Yezu w'Inazareti muri filime 'Mary, Mother of Jesus'. yasohotse mu 1999.

Iyi filime ahanini igaruka ku buzima bwa Yezu kuva avutse kugeza apfuye ariko ahanini yerekana umubano wa muntu yagiranye na Nyina Mariya, ndetse n'urugendo rwa Mariya mu buzima bwa Yezu hano ku Isi, igaruka kandi ku cyifuza Mariya yahaye intumwa ko bakwigisha hose inkuru ya Yezu.   

Bale yashakanye n'umukinnyi wa filime Sibi Blazic, babyarana abana babiri Emmeline na Joseph Bale. Izindi filime yakinnyemo harimo 'The Dark Knight' yakinnyemo ari Batman na 'Thor: Love and Thunder' akinamo ari Gorr the god butcher. 

6. Jim Caviezel


Jim Caviezel ni umukinnyi w'umunyamerika, yavukiye i Washington ku itariki ya 26 Nzeri 1968, avukira mu muryango w'aba Gatolika buzuye. Caviezel nawe yakinnye ari Yezu muri 'The Passion of The Christ' imwe muri filime za Yezu zarebwe cyane nyuma yo kujya hanze muri 2004.

Iyi filime yerekana byihariye amasaha 12 mbere y'urupfu rwa Yezu, itangirana n'ububabare bwe mu busitani bwa Gestimani, igakomereza ku bugambanyi bwa Yuda Isikariyoti, aho Yezu akubitwa, imibabaro ya Bikira Mariya nk'uko byahanuwe na Simoni, kubambwa n'urupfu bya Yezu, igasozwa n'incamake y'izuka rye. 

Caviezel kuri ubu ari mu bakirisitu gatolika bakomeye, ndetse yavuze ku kwemera kwe n'ingaruka zikomeye yagizweho no gukina ari Yezu, n'urukundo rudasanzwe afitiye umubyeyi Bikira Mariya, ndetse avuga n'ibihe bidasanzwe yagiranye n'abapadiri bo mu Butaliyani ubwo yakinaga 'The Passion of The Christ'

Caviezel yashakanye n'umwarimukazi wa mashuri yisumbuye Kerri Browitt, barera abana batatu bakuye mu Bushinwa barwaye kanseri. Ubwo yarimo gukina filime 'Angel Eyes', Caviezel yasabwe gukina akora urukundo ariko arabihakana asobanura ko uretse ko bidahesha agaciro umugore we ariko ari n'icyaha.

7.  Diogo Morgado 


Diogo Morgado ni umukinnyi w'umuportuguese, yavutse ku itariki ya 17 Mutarama 1981, mu mujyi wa Lisbon muri Portugal, yakinnye ari Yezu muri filime 'The Son of God' ndetse akina no mu yindi y'uruhererekane yitwa 'The Bible' nabwo ari Yezu. 

Son of God yasohotse muri 2014 yongera kwibutsa ubuzima bwa Yezu, iza ikurikira 'The Bible' yasohotse muri 2013, ifite amasaha icumi ndetse isobanura mu nshamake amateka ari muri Bibiriya y'aba ayisezerano rishya n'irya kera uhereye ku Intangiriro ukageza ku Ibyahishuwe.

Morgado yashakanye na Catia Oliveira babyarana abana babiri Santiago na Afonso Morgado, ni umwe mu bakinnyi beza bo mu gihugu cya Portugal. Izindi filime yakinnyemo harimo ' Ouro de Verde' yakinnyemo yitwa Jose Maria Magalhaes cyangwa Jorge Monforte.

8. Chris Sarandon 


Chris Sarandon ni umukinnyi w'umunyamerika yavutse ku itariki ya 24 Nyakanga 1942, yakinnye ari Yezu muri filime 'The Day Christ Died' yakinwe hagendewe ku gitabo cya Jimmy Bishop, utarigeze ubyishimira ndetse agasaba ko izina rye rikurwamo.

Sarandon yashakanye n'abagore batatu, umukinnyi wa filime Susan Sarandon bahuye ubwo yigaga ibyo gutunganya filime muri Kaminuza Gatolika ya Amerika, yongera gushaka umunyamideri Lisa Ann Cooper, babyaranye abana batatu baratandukana ashakana n'umuhanzikazi Joanna Gleason.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND