Kigali

Ikigo cya Ellen DeGeneres kiri mu Birunga cyibutse nyakwigendera Stephen "tWitch" bakoranaga

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:9/02/2023 15:51
0


Ikigo cya Ellen DeGenerese gikora ubushakashatsi ku ngagi, kiri mu Birunga, cyatangaje ko bateye igiti mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera Stephen "tWitch" bakoranye.



Ku ya 6 Gashyantare 2023, Ikigo cya Ellen DeGeneres of Dian Fossey, kirengera urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga, cyatangaje ko bateye igiti mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Stephen "tWitch" wakoranaga akaba yari n'inshuti magara y'umunyamakuru Ellen. 

Mu kigo cya Ellen DeGeneres kiri mu Birunga bateye igiti mu rwego rwo kwibuka Stephen 'tWitch' wari umu Dj muri Ellen DeGeneres show

Mu butumwa bacishije ku rubuga rwa Instagram bagize bati " Ubwo twizihizaga isabukuru y'umwaka dushinze Ellen Campus, mu cyumweru gishize, twafashe akanya ko kwibuka umuntu udasanzwe uherutse kutuvamo." 

Bakomeje bagira bati "tWitch yazanye urumuri kuri benshi kandi yari inshuti nziza ya @ellendegeneres. Mu rwego rwo kumuha icyubahiro twateye iki giti kugirango azahore yibukwa muri iki kigo." 

Stephen Boss yapfuye ku ya 13 Ukuboza 2022 afite imyaka 40. Nyuma y'urupfu rwe DeGeneres yasangije amarangamutima ye avuga "Urukundo n'ibitwenge byose yagiranye na tWitch."

"tWitch" yari umu Dj mu kiganiro The Ellen DeGeneres show

Ku ya 15 Ukuboza, Ellen yanditse ku rubuga rwa Instagram ati " "Yanzaniye umunezero mwinshi mu buzima bwanjye. Nzi ko nawe yakuzaniye umunezero."

Stephen Boss "tWitch" yatangiye gukora nk'umu Dj mu kiganiro cya Ellen DeGeneres muri 2014. Yagizwe umuyobozi mukuru muri iki kiganiro muri 2020, imyaka ibiri mbere yuko kirangira, ndetse rimwe na rimwe yazaga mu kiganiro nk'umutumirwa.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND