Kigali

Itorero Inyamibwa rigiye gukora igitaramo 'Urwejeje Imana' cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2023 11:29
0


Itorero Inyamibwa rya AERG ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo bise "Urwejeje Imana" cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize ishushanya urugendo rw’iterambere bagezeho n’iyaguka mu bijyanye no guteza imbere umuco binyuze mu mbyino n'indirimbo.



Iri torero ribarizwamo abantu bazwi nka Muvunyi Ange Nina ukina muri Indoto ari ‘Mimi’, Umuratwa Kethia Anitha wabaye Miss Supranational 2021, Teta Ndenga Nicole wabaye ‘Miss Heritage’ muri Miss Rwanda 2020, Musoni Kevine wageze mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022;

Tumukunde Joselyne Umunyamakuru w'imikino wamenyekanye kuri B&B FM na Authentic Radio, Impanga Mpinganzima Joselyne na Gwinondebe Josette bafite umuyoboro wa Youtube bise ‘Jo Twins Show’, Keza Melisa uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022;

Randry na Chris batsindiye ibihembo bya The Ben na Tecno nyuma yo kubyina indirimbo ye ‘Kora’. Iri torero kandi ryanyuzemo abantu bazwi muri iki gihe nka Cyusa Ibrahim, Miss Jojo, Nkusi Arthur n'abandi bakomeye muri iki gihe.

Iki gitaramo ‘Urwejeje Imana’ kizaba ku wa 19 Werurwe 2023, kandi kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema rya Virunga ryakira abantu barenga 4,500.

Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n'ibitaramo bitsimbaza umuco w'u Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutegura iki gitaramo muri uyu mwaka mu rwego rwo kwizihiza byihariye isabukuru y’imyaka 25 ishize babonye izuba.

Yavuze ati "Twahisemo kugikora muri uyu mwaka, kubera ko twizihiza isabukuru y'imyaka 25 Itorero Inyamibwa rya AERG rimaze rishinzwe."

Imyaka 25 ishize batangiye gukora, ayisobanura nk'urugendo rurerure ariko kandi rwatumye baguka, yaba mu baririmbyi, ibyo bakora, kwiteza imbere n'ibindi.

Rusagara Rodrigue avuga ko iki gitaramo bacyise 'Urwejeje Imana' mu gisobanuro cy'u Rwanda rwagutse, ruhorana itsinzi, iterambere n'Imana.

Akomeza ati "Ni urugendo rurerure! Mu by'ukuri impamvu yo kucyita 'Urwejeje Imana' icya mbere 'Urwejeje Imana' ni u Rwanda rwejeje Imana. Bishatse kuvuga ngo ni u Rwanda ruhora rutsinda, ni u Rwanda ruhorana intsinzi, ni u Rwanda ruhorana iterambere, ni ya Mana irara ahandi, yirirwa ahandi ikarara i Rwanda."

Akomeza ati "Ibyo rero bifite igisobanuro n'ibikorwa byose. Igihugu cyacu cyateye imbere, ariko Igihugu mu by'ukuri cyangwa se Inkotanyi zahaye Inyamibwa nk'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bagejeje uyu munsi bamaze gutera imbere, bamaze kugera kuri byinshi."

Rodrigue avuga ko ibi biri mu mvano yo kwita iki gitaramo 'Urwejeje Imana' mu kumvikanisha ko ari u Rwanda rwahoranye intsinzi, u Rwanda rwejeje Imana, u Rwanda rw'umutsindo rw'ibikorwa-rwiza.

Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mwaka bafite ibikorwa byinshi birimo n'ibitaramo bashaka gukorera muri Kaminuza, mu bigo by'amashuri, ahantu hahurira abantu benshi nk'i Musanze n'ahandi mu rwego rwo kwerekana ko 'u Rwanda rwejeje Imana'.

Ati "Rero ntabwo ari igitaramo mu by'ukuri kimwe, ahubwo ni ibikorwa tuzakora muri uyu mwaka wose mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25."

Itorero Inyamibwa rigiye kwizihiza imyaka 25 ryashinzwe ari itorero ry'abanyeshuri rishaka kugira ngo ryikure mu bwigunge.

Ariko, nyuma y'imyaka 25 ishize y'urugendo rurerure iri torero rimaze kuba ubukombe. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.

Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose... Nyuma y'imyaka 25, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n'ibigwi bidasanzwe.

Iyi sabukuru y'imyaka 25 bavuga ko bashaka kuyisangira na buri wese bizihiza ibyiza bagize muri iyi myaka ishize.

Imyaka 25 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw'Isi.

Umwaka ushize (2022) iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa 'Festival de Confolens' ribera mu gihugu cy'u Bufaransa.

Rodrique ati "Kuba Inyamibwa ari ryo torero uyu munsi rishobora kuba rikomeye rigatumirwa ku rwego rw'Isi rigahararira Afurika ni ibintu bidasanzwe. Kuba Inyamibwa, uyu munsi tugendeye kuri politike y'Igihugu twaramaze kwiteza imbere, twarashatse, twarabyaye, twarabyariye u Rwanda, twarateye imbere, ni ibintu byo kwizihiza, ni ibintu byo kwishimira."

Uyu muyobozi yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo kuko kizerekana urugendo rwose rw'imyaka 25 ishize, kizanerekana uburyo u Rwanda ruhorana intsinzi kandi ruzahorana intsinzi.

Ati "Mu by'ukuri birumvikana tuyobowe n'Umuyobozi w'Ikirenga ari we Perezida Paul Kagame, ko u Rwanda rwacu ruhorana intsinzi, ruhorana Imana..."

Inyamibwa baherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2018. Rodrigue avuga ko buri wese atumiwe kugira ngo azirebere uburyo nyuma y'imyaka itanu badakora ibitaramo bagutse.

Ni igitaramo avuga ko bazagaragarizamo imbyino zitandukanye, ku buryo buri wese azakisangamo.



Inyamibwa batanze integuza y’igitaramo cyabo kizaba ku wa 19 Werurwe 2023

Igitaramo cy’itorero Inyamibwa kizabera muri Camp Kigali bizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize

Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yavuze ko iki gitaramo bacyise 'Urwejeje Imana' mu gisobanuro cy'u Rwanda rwagutse, ruhorana itsinzi, iterambere n'Imana

Umuratwa Kethia Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational 2021 ni umwe mu babyinnyi b'itorero Inyamibwa


Tumukunde Joselyne Umunyamakuru w'imikino wamenyekanye kuri B&B FM na Authentic Radio nawe ni umwe mu bagize Inyamibwa uzagaragara mu gitaramo 'Urwejeje Imana'

Teta Ndenga Nicole wabaye Nyampinga w'Umurage 'Miss Heritage’ muri Miss Rwanda 2020 ari mu babyinnyi bakomeyeb'iri torero

Abasore bo mu Itorero Inyamibwa basusurutsa ibirori n'ibitaramo

Keza Melissa uri mu bakobwa bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2022

Munyaneza Laundary wigeze gutsinda irushanwa ryari ryateguwe na Mugisha Benjamin [The Ben]

Roxanne Queen Kamikazi witabiriye Miss Rwanda 2022

Ikirezi Musoni uri mu bakomeye bavuyemo Miss Rwanda 2022 yegukanwe na Nshuti Divine Muheto






REBA HANO UKO ITORERO INYAMIBWA RYASERUTSE MU BUKWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND