Kigali

Tom Cruise yahishuye ingorane yahuye na zo akina Mission Impossible

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/02/2025 13:19
0


Mu kiganiro yagiranye na Empire, Tom Cruise yavuze ko rimwe na rimwe yagiraga ikibazo cyo kubura umwuka cyane cyane iyo yakoraga ibikorwa bidasanzwe ari mu ndege.Ko hari igihe yaburaga umwuka kubera ko yasabwaga gusohora umutwe kandi indege iri ku muvuduko w'ibilometero 190 ku isaha.



Yagize ati:"Hari igihe nameraga nk’uwashizemo umwuka,bikangora kugaruka mu ndege."

Tom Cruise azwiho gukina ibikorwa bidasanzwe adakoresheje abamusimbura (stunts), aho mu bice byashize bya Mission Impossible yagaragaye yurira inyubako ndende ya Burj Khalifa, asimbuka moto ku musozi agahita agwa kuri gari ya moshi iri kugenda.

Christopher McQuarrie, uyobora iyi filime, yavuze ko mu gice gishya cyayo Final Reckoning, ibikorwa bidasanzwe bizaba birushijeho gukomera, aho hari aho Tom Cruise yagize ubwoba bwinshi ku buryo yashatse kubisubika kubera uburyo bwari buteje akaga.

Ibi bigaragaza akazi katoroshye abakinnyi ba filime bakora, nubwo benshi mu bakunzi bayo baba batazi ibyo banyuramo kugira ngo  ibe nziza nk'uko tubikesha Variety.

Igice cya nyuma cya Mission Impossible kizashyirwa ahagaragara ku itariki ya 23 Gicurasi 2025, nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi guhera mu 2022 kubera icyorezo cya COVID-19 n'imyigaragambyo y’abakinnyi ba filime bo muri SAG-AFTRA (Screen Actors Guild – American Federation of Television and Radio Artists).


Uduce dutangaje Tom Cruise yagiye agaragaramo muri filime Mission Impossible









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND