RFL
Kigali

Ubushongore n'ubukaka by'umunya-Zimbabwe Regé-Jean Page wabaye umugabo wa mbere mwiza ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/01/2023 14:11
2


Mu mafoto meza y'intoranywa ihere ijisho ubukaka bw'umukinnyi wa filime Regé-Jean Page ukomoka muri Zimbabwe uherutse guca agahigo ko kuba umugabo wa mbere mwiza ku Isi hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe.



Mu minsi ishije ni bwo hatangajwe urutonde ruyobowe n'umukinnyi wa filime Regé-Jean Page ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ku mugabane wa Africa. Uru rutonde rwakozwe n'abashakashatsi bifashishije tekinoroji ya mudasobwa yo gushushanya isura nziza y'umuntu.

Rege Jean Page wabaye umugabo wa mbere mwiza ku Isi

Dr. Julia De Silva uri mu bakoze ubu bushakashatsi yatangarije Metro Uk ko yasanze mu maso ha Rege Jean Page ari heza cyane, ku buryo hafite 93,65% ry'ubwiza busabwa ku bagabo. Ubu bwiza bwapimwe hagendewe ku bice byo mu maso birimo amaso, uburebure n'ubugari bw'amazuru, iminwa, imiterere y'isura hamwe n'akananwa.

Rege Jean Page afite 93.65% ku gipimo cy'ubwiza

Regé-Jean Page w'imyaka 34 ukomeje kwibazwaho byinshi nyuma yo guca aka gahigo, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane yaciye ibintu yitwa 'Bridgerton' ya Netflix.

Mu mafoto akurikira ihere ijisho imiterere ya Regé-Jean Page umugabo mwiza wa mbere ku Isi:

Rene Jean Page akomoka muri Zimbambwe akaba aba mu Bwongereza ari ho akorera umwuga wo gukina filime


Inseko ya Jean Page iri mu bituma akurura igitsinagore

Rege Jean Page yatangiye gukina filime mu 2001 kugeza ubu.

Ubushakashatsi bwerekanye ko isura ya Rege Jean Page yujuje ibisabwa ku bwiza bw'abagabo ku kigero cya 93.65%

Mu 2020 ni bwo Rege Page yigaruriye imitima ya benshi ubwo hasohokaga filime y'uruhererekane kuri Netflix yitwa 'Bridgerton'

Mu bagore Jean Page yafashe imitima harimo n'icyamamarekazi Kim Kardashian watangaje ko ari umufana we ukomeye


Rege Jean Page amaze gukina filime zirangira zigera kuri 16

Muri filime z'uruhererekane Jean Page amaze gukina izigera kuri 13 zirimo nka 'For The People' yakinnye ari umunyamategeko

Rege Jean Page azwiho kwambara 'Costume' cyane kurusha indi myambaro


Arangwa n'inseko ye aho ari hose

Rege Jean Page yagiye kurya ubuzima ku mazi

Gusohokera ku mazi ni ibintu bye

Gutembera ahantu nyaburanga nabyo ni ibintu bya Rene Jean Page


Jean Page akunda koga cyane muri pisine


Igituza cya Rene Jean Page kirangaza inkumi zitagira uko zingana



Mu 2021 Jean Page yahawe igihembo cy'umugabo mwiza w'umwaka

Jean Page ukomoka muri Zimbabwe azwiho kwambara neza ku itapi itukura

Hitezwe filime yitwa 'Honor among the Thieves' Rege Page yakinnyemo

Rege Jean Page muri filime 'Bridgerton' yatumye arushaho kwamamara






Nguyu umugabo wa mbere mwiza ku Isi hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe tekinoroji ya mudasobwa igaragaza isura nziza y'umuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murera eloi1 year ago
    Ooh, good this guy is pure African??!
  • Uwamwabo Alliance1 year ago
    Uriya mugabo ntacyo atwaye





Inyarwanda BACKGROUND