Kigali

Chris Hemsworth uzwi nka 'Thor' agiye guhagarika gukina filime kubera uburwayi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2022 12:48
0


Chris Hemsworth wamamaye ku izina rya 'Thor' agiye guhagarika gukina filime by'igihe gito, kubera uburwayi bw'indwara yo kwibagirwa izwi ku izina rya 'Alzheimer'.



Umukinnyi wa filime w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika unafite inkomoko muri Australie witwa Chris Hemsworth, agiye kuba ahagaritse gukina filime nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko afite ibyago byo gufatwa n’uburwayi bwo kwibagirwa, buzwi nka Alzheimer.

Chris Hemsworth agiye guhagarika gukina filime kubera uburwayi bwo kwibagirwa.

Chris Hemsworth wamenyekanye ku izina rya Thor kubera filime yamugize icyamamare akina yitwa gutya, ubu uri gukora filime mbarankuru ku byo wakora kugira ngo ubeho igihe kirekire, yavuze ko nyuma y’agace ari gukora azaba ahagaritse gukina filime.

Chris Hemsworth yahawe akabyiniriro ka 'Thor' kubera iyi filime yakunzwe cyane.

Uyu mugabo yatangaje ko mu isuzuma yakorewe n’abaganga, yasanze afite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ikunze kwibasira abageze mu zabukuru. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vanity fair yagize ati "Nyuma y’agace tugiye gushyira hanze, nzahita mfata umwanya wo kuba ndetse gukina filime, mbone umwanya wo kwita ku bana banjye n’umugore wanjye."

Chris Hemswoth amaze gukina filime 44 kuva yatangira uyu mwuga.

Chris Hemsworth w’imyaka 39 utunze akayabo ka miliyoni 130 z’amadolari, yamenyekanye muri filime zakunzwe nka Thor ibice byayo 3, Avengers, Extraction,In The Heart of The Sea, Spiderhead n’izindi nyinshi zatumye ajya ku rutonde rw'abakinnyi ba filime bahenze ku Isi. Chris Hemsworth siwe mukinnyi wa filime wa mbere uhagaritse uyu mwuga kubera ubu burwayi, dore ko na Bruce Willis aherutse gusezera Cinema kubera iyi ndwara yo kwibagirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND