Igice cya gatatu cya filime yakunzwe na benshi ku isi kigiye gusohoka nyuma y'uko iyi filime y'uruhererekane yari itegerejwe na benshi.
Abakunzi ba Squid Game bakomeje kuryoherwa n'iyi filime. Muri uyu mwaka, Netflix yatangaje ko igice cya nyuma cy'iyi filime kizagera ahagaragara ku itariki ya 27 Kamena 2025.
Squid Game iyobowe na Hwang Dong-hyuk, niyo filime izwi cyane ikoresha imikino ikomeye kandi ikangurira abantu gutekereza ku mibereho n’ubuzima bwa muntu.
Iyi filime yahuye n’amatsiko y’abantu benshi ku isi ndetse ikaba yarashyizwe mu nzira ikomeye y’imyidagaduro nyuma y'uko ibice bya mbere bisesekaye ku isoko muri 2021.
Mu gihe abarebye filime yambere bakomeje gushidikanya ku biza gukurikira, amatsiko menshi agenda yiyongera kubera uburyo buri gice kirangira.
Filime ya Squid Game ikomeje kuba imwe mu zifite amashusho zizwi cyane muri Cinema yo ku rwego rw'isi, kandi kugeza ubu benshi bategereje kubona uko iyi seri izarangira.
Mu gihe cyose abakurikira iyi seri babonye uburyo igice cya kabiri cyakururaga ibibazo bikomeye, benshi bibaza niba mu gihe cya nyuma, hazaba hashyizwe imbere ibintu bihambaye cyane, bishingiye ku bisubizo bisaba ubwenge n’imbaraga zo guhangana.
Bikaba byitezwe ko ik'igice cya nyuma kizaba akarusho. N'ubwo bitashimangirwa neza n’ubuyobozi bwa Netflix, kugeza ubu benshi bamaze kubona ko igice cya nyuma cya Squid Game kizaba kinyuranye n'ibindi byose byabanje kuva mu mwaka wa 2021.
Filime y'uruhererekane "Squid Game" izashyirwa hanze tariki 27 Kamena 2025
TANGA IGITECYEREZO