Kigali

Inkuru nziza ku bakunzi ba filime "Moana 2" imaze kwijiza arenga Miliyari $1

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:25/01/2025 23:18
0


Filime ya Moana 2 izagera ku mbuga zitandukanye mu minsi ya vuba, imaze gukorera arenga miliyari $1 mu gihe yari ifite ingengo y'imari ya miliyoni 150 z'amadorari.



Filime ya Moana 2 iri hafi gushyirwa kuri 'platform' z'ikoranabuhanga ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha, tariki ya 28 Mutarama 2025. Iki gikorwa kizaba gishimishije ku bafana b'iyi filime kuko izaba ibonetse mu buryo bworoshye bityo bakayikurikirana kuri interineti mu buryo buboroheye.

Filime ya Moana 2 ni igice cya kabiri cy’urugendo rwa Moana, umukobwa utangaje ufite ubuhanga bwo kugenda ku nyanja. Iyi filime imenyerewe nka filime z'abana (Cartoon) yagiye inakurikirwa n'abafana batari bacye ikanaba intambwe ishimishije mu guhangana mu isoko rya filime ku rwego rw'isi.

Mu rwego rw’ubucuruzi, Moana 2 yabashije gukorera amafaranga angana na miliyari imwe y’amadorari ya Amerika, ugereranyije n’ingengo y’imari ya miliyoni 150 z’amadolari yakoreshejwe ikinwa. Ibi byatumye iyi filime iba imwe mu zigeze ku rwego rwo hejuru mu gukundwa no gucuruzwa ku isi yose.

Biteganyijwe ko Moana 2 izaba igisubizo ku bakunzi ba filime muri rusange, ndetse n’ababishidikanyaho bakazaba babonye uburyo bwo kwibonera ibyiza byayo kuri "digital platforms" zose.

Nyuma y'uko filime ya Moana 2 bitangajwe ko imaze gukorera miliyari 1 y'amadorali, ubu igiye gutangira kugaragara kuri Digital platform zose kuva tariki ya 28 Mutarama 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND