RFL
Kigali

Menya Ana Maria, umukobwa mwiza ku Isi mu bakina umupira w'amaguru-Amafoto

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/10/2022 15:54
1


Ana Maria Markovic ukomoka muri Croatia afatwa nk'umukobwa wa mbere ku Isi mwiza mu bakina umupira w'amaguru, ndetse ikimero cye gituma abantu bitabira umukino we.



Ana Maria Markovic ni umukinnyi ukina imbere ku ruhande, mu ikipe y'igihugu ya Croatia ndetse n'ikipe ya Grasshopper yo mu Burusiya. Tariki 9 Ugushyingo 1999, nibwo Ana Maria yabonye izuba, akaba yaravukiye mu mujyi wa Split uherereye muri Croatia, gusa nyuma y'imyaka 12 umuryango we waje kwimukira mu Busuwisi, mu mujyi wa Zurich.

Ana ubwiza bwe yemeza ko atari ikintu ashakisha 

Ana Maria w'imyaka 22, mu 2017 nibwo yazamutse mu ikipe nkuru ya FC Zurich aza kuyivamo mu 2019 yerekeza mu ikipe ya Grasshopper ari nayo akinamo. Ana Maria amaze gukinira ikipe y'igihugu ya Croatia imikino 7 ayitsindira igitego 1.

Muri Mutarama uyu mwaka, Ana yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ryo mu Budage avuga ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi arebereraho. Yagize ati" Luka Modric ni umukinnyi kandi w'icyitegererezo, ni umukinnyi mwiza Isi yose izi kandi akinira igihugu cyanjye, gusa umukinnyi wanjye ndeberaho cyane ni Ronaldo kubera uburyo yitwara mu mwuga we. Ku bwanjye mpamya ko ariwe mukinnyi ugira ibyo atanga mu mupira w'amaguru nawe akabigarura.

Ana yambara nimero 7 mu makipe yose akinamo 

Abajijwe niba ashobora kuzaba umunyamideri w'umwuga, Ana yavuze yabikora ariko bitatuma ahagarika umupira w'amaguru. Yagize ati" kuba umunyamideri ndabikora mu minota micye, ariko ntabwo nshobora guhagarika umupira w'amaguru ngo nibyo ngiyemo.

Ana yigeze kwiyemerera ko akunda abantu bavuga ko ariwe mukinnyi mwiza mu bagore ukina umupira w'amaguru, kandi ko akunda kubyumva babivuga.

Ana Maria umukobwa w'igikundiro mu mupira w'amaguru

Abafana be benshi baba bamusaba ko yajya mu kazi k'imideri

Ana muhuriye mu nzira ntiwamenya ko akina umupira w'amaguru

Ana avuga ko yiteguye kujya gukina mu Bwongereza



Ana ngo akunda kwiyitaho cyane bimufasha kugira ubwiza n'ikimero bikurura benshi




Ana avuga ko Ronaldo na Modric ari abakinnyi arebereraho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndacyayisenga emmanuel1 year ago
    Ana arashoboye bitari buhoro pe.





Inyarwanda BACKGROUND